BYOSE HANZE: Nadine Kasinge yongeye gutekera umutwe abazungu n’interahamwe abiba amafaranga
Umuhezanguni Nadine Kasinge wari umaze iminsi asakuza ko azaza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda byaje kugararagara ko byari ubutekamitwe bugamije kurya amafaranga yari yahawe n’abahezanguni b’abazungu ndetse n’interahamwe zimwitezeho ko azazigarura mu Rwanda “mu gihe yaba atowe”.
Ku ikubitiro uyu mugore yari yavuze ko azagera i Kigali tariki ya 23 Ugushyingo 2023, gusa bidateye kabiri yaje kwivuguruza – si ubwa mbere kuko no mu mwaka wa 2017 ubwo yazanaga na Nahimana Thomas bagarukiye muri Kenya nyuma bakabeshya ko “bangiwe kwinjira mu gihugu.”
Mu itangazo ingirwashyaka y’uyu mugore yashyize ahagararaga, ivuga itariki yo kuza mu Rwanda ihindutse gusa ntibashyiraho igihe urwo rugendo ruzasubukurirwa, ibi babikoze bagirango bikize ndetse banakinge ibikarito mu maso interahamwe ndetse n’abazungu bari baramushoyemo amafaranga menshi ingo aze mu Rwanda.
Abenshi bemeza ko igikomeye Kasinge wabeshye ko aziyamamaza azabikorera ku mbuga nkoranyambaga cyane ko ibyifuzo n’inzozi afite zo gukandagira ku butaka bw’u Rwanda bitamuhira, dore ko nawe abizi ko ibyaha yagiye akora abinyujije mu magambo ye yuzuyemo uburozi yirirwa avuga ku Rwanda agize ibyaha byatuma aramutse ageze mu Rwanda yafatwa akabanza kubiryozwa kuko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko.
Muri iyi minsi uyu mugore akomeje kujya ku mizindaro ya YouTube avuga ko ashaka gukuraho kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hakajya hibukwa n’abo yita “abahutu bayiguyemo” nyamara ni ugupfobya Jenoside aho ashaka kwihimbira indi jenoside, icyaha Ingabire Victoire yaguyemo ubwo mu mwaka wa 2010 yazaga mu Rwanda nawe ngo aje kwiyamamaza!
Nyuma y’uko Kasinge avuze ko afite umugambi wo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha, interahamwe n’ibigarasha batangiye kumushoramo akayabo nk’uko babikoze mu mwaka wa 2010 bashyigikira Ingabire Victoire, gusa uyu mugore akimara kubona ayo mafaranga yayakubise umufuka maze aryumaho kugeza n’aho itariki yatangaje yo kuza i Kigali irenga atahakandagiye.
Kuri ubu Kasinge yaramanjiriwe icyo asigaranye ni ukwirirwa ku mbuga nkoranyambaga asebya u Rwanda ngo ajijishe ndetse anakomeze kwimeza neza mu dufaranga bamupfunyikiye agadukubita umufuka.
Abantu ntibakwiye gushukwa n’uyu mugore w’ihabara wananiwe no gucunga umubiri we akirirwa mu bagabo none akaba arota kuza kuyobora miliyobi zirenga 13 z’abanyarwanda
Mugenzi Félix