Abagoreka amateka nibareke ibinyoma ahubwo bagaragaze uko ubutegetsi bwa Congo bwateje akaga u Rwanda n’akarere
Kenshi ibigarasha n’Abajenosideri bakunze kumvikana bagoreka amateka yerekeranye n’ ibibera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho bagereka ibinyoma bashatse ku muryango FPR Inkotanyi.
Urugero rwa hafi n’uwitwa Kamana Achille ukunze kumvikana ku muzindaro wa YouTube ubarizwa mu kwaha kw’ibigarasha byiyomoye ku mutwe w’iterabwoba wa RNC. Uyu muhezanguni aherutse kumvikana afindafinda ibinyoma bishora FPR Inkotanyi mu ntambara zibera mu burasirazuba bwa Congo. Igihe kirageze ko isi ibwizwa ukuri uburyo ubutegetsi bwa Congo bwateje akaga u Rwanda n’ ibiyaga bigari.
Akaga kajya gutangira, ubutegetsi bw’igitugu bwa Mobutu Sese Seko bwahaye indiri abari bamaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi hafi y’umupaka w’u Rwanda. Aba barimo abajenosideri bakuru bari muri Leta yakoze jenoside, igisirikare (FAR) ndetse n’urubyiruko rw’interahamwe batujwe mu bilometero bibiri uvuye ku mupaka w’ u Rwanda. Ibi byateje ikibazo gikomeye kuko kenshi interahamwe n’abasirikiare bakomeje gukora ibitero bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda ari nako bica Abanyarwanda.
Mu buryo bweruye, ingabo zari iza Zaire (ZAF) zifatanyije na EX-FAR zagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda ku itariki ya 29 Ukwakira 1996. Igikorwa cyashimangiye ko Mobutu yarakomeje umugambi wo gushyigikira abajenosideri ndetse ko yifuzaga ko bakongera bagafata ubutetsi. Ibi kandi byemezwa n’urugendo ubwe yikoreye aherekejwe n’umugore wa Habyarimana Juvenal, ariwe Agathe Kanziga na musaza we Rwabukumba Seraphin i Beijing, bajyanywe no kugura intwaro mu buryo bwa rwihishwa zatwaye akayabo ka miliyoni eshanu z’ amadolari. Izi ntwaro zari izo gutiza umurindi ibitero byagabwaga k’u Rwanda.
N’ubwo umugambi wo guhirika ubuyobozi bw’ u Rwanda utagezweho, kuko Mobutu ibye byaje kurangira akuwe ku butegetsi na Laurent Desire Kabila; abayobozi bose bayoboye igihugu cya Congo bagiye barangwa no gushyigikira abajenosideri byatumye baba nk’igiti cy’ inganzamarumbo muri iki gihugu.
Kugeza na n’uyu munsi, ubutegetsi bwa Congo ntiburavirira gukomeza gufasha no guhishira abajenosideri n’ingengabitekerezo yabo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside. Tshisekedi uri ku butegetsi we yareruye avuga ko azifashisha umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi maze agakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Ni kenshi Tshisekedi yahaye intwaro umutwe wa FDLR, ndetse byanavuyemo kugaba ibitero ku butaka bw’ u Rwanda. Aha twavuga nk’ibitero FDLR yagabye mu karere ka Musanze muri 2019 maze bigahitana abagera kuri cumi n’umunani. N’ibindi bitero byagiye bikorwa mu bihe bitandukanye by’umwaka wa 2022.
Ubuyobozi bwa Congo uko bwagiye busimburana kuva kuri Mobutu kugeza kuri Tshisekedi bwagiye buzanira akaga u Rwanda ndetse n’akarere muri rusange kuko butigeze bushaka kurandura ikibazo cyatejwe n’abajenosideri kuva Jenoside yarangira kugeza n’uyu munsi. Abagoreka amateka bakwiye kumenya ko umuzi w’ikibazo gihari uzwi neza!
Mutijima Vincent