Tshisekedi yaririye Kenya abura umuhoza, ahubwo ahabwa isomo rya demokarasi!
Ubutegetsi bwaTshisekedi bwatakambiye Perezida Ruto wa Kenya ngo ate muri yombi Abanye-Congo baherutse gutangiriza mu gihugu cye ihuriro rivuga ko rigamije guca burundu ibibazo by’imiyoborere n’umutekano byayogoje Congo, ariko Perezida Ruto atera utwatsi ubwo busabe.
Ni uhuriro ryiswe “Alliance Fleuve Congo” ryatangirijwe i Nairobi ku wa Gatanu ushize, ritangizwa n’abarimo Corneille Nangaa wahoze uyubora komisiyo y’amatora muri Congo (CENI), Bertrand Bisiimwa uyobora ARC/M23 ifite umutwe w’abarwanyi wa M23 hamwe n’abandi bavuga rikijyana muri politike ya Congo.
Mu gusubiza ubusabe bwa Kinshasa, Perezida Ruto yahamije ko Kenya idashobora gufunga abanyapolitiki nk’uko muri DRC bahora babafunga
Ati: “Aho twe duhagaze nuko twe turi igihugu kigendera kuri demokarasi, nibyo koko byatangarijwe hano ariko Kenya ikurikiza demokarasi ntitwafunga umuntu kuko gusa yavuze”.
Perezida Ruto yeretse Congo ko ifite icyuho gikomeye cya demokarasi, gusa na none si ubwa mbere ubutegetsi bwa Tshisekedi bugaragaje ko butsimbaraye ku gukomeza kuniga urubuga rwa demokarasi, bugatera ishoti inama z’abandi bayobozi bo mu karere.
Ubutumwa bwa Ruto bushyize hanze ukuntu Congo ihora yikanga baringa kubera ikibazo cy’imiyoborere mibi ya Tshisekedi, muri ubwo butumwa kandi Perezida William Ruto yanagaragaje ko kuvuga ibibi ubutegetsi bwa Kinshasa bukora ubwabyo bitagize icyaha ndetse anasobanura neza ko nawe ubwe hari abamuvuga buri munsi ariko ko ibyo bidatuma Kenya ibafunga.
Ati: “Ni bangahe bwira bavuze amagambo yo kunyibasira? Congo nishaka guhamagaza ambasaderi wacu kubera ko gusa hari amagambo yavugiwe i Nairobi, nababwira iki ibyo ni uburenganzira bwabo rwose.”
Ibikorwa biranga ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bikomeje kugaragaza ko iherezo ry’ubutegetsi bwe ryegereje ndetse ko aho kugira ngo akomeze kuzambya igihugu yima amayira demokarasi, iki gihugu gikwiye undi muyobozi wagicungura kikongera kwiyubaka.
Ndayambaje Marc