31-08-2026

Tshisekedi mu kubuza amahwemo Abanye-Congo nyuma yo kwiba amatora bose babireba

0

Nyuma y’aho Tshisekedi n’abambari be ba hafi bateguye bakanashyira mu bikorwa amatora afifitse, ubu hakurikiyeho urugamba rwo kwigira Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku ngufu.

Nk’urugero ku itariki ya 21 Ukuboza2023, Tshisekedi n’abambari be ba hafi bakoranije inama itegura uko hazatangazwa intsinzi ye nyuma yo kwiba amajwi ku manywa y’ihangu.

Ni inama yitabiriwe n’abarimo perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Congo (CENI) Denis Kadima, Minisitiri w’Ubutabera Rose Mutombo, Minisitiri w’ intebe wungirije ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu, Peter Kazadi ndetse na Minisitiri w’ intebe wungirije ushinzwe ingabo, Jean Pierre Bemba. Icyari kigenderewe cyane ni ukureba uko bakwitwara mbere y’uko batangaza Tshisekedi nka perezida wavuye mu ngirwamatora.

Kubera imbogamizi zagaragaye z’uko benshi mu baturage batazemera icyo kinyoma cy’ uko Tshisekedi yatowe, ndetse biteguye kwigaragambya bamagana akarengane bakomeje gukorerwa na leta ya Tshisekedi, uyu mutegetsi wari ukuriye iyo nama ndetse unabizi neza ko atatsinze amatora yasabye ko hakoreshwa imbaraga z’ umurengera ku baturage bababuza kwigaragambya.

Ni muri urwo rwego, Tshisekedi yohereje ingabo mu mujyi wa Lubumbashi ndetse na Kinshasa, aho izi ngabo ziteguye kuzarasa utemera “intsinzi” ye. Impamvu hibanzwe imijyi minini nk’iyi nuko bamwe mu bakandida nka Martin Fayulu, Denis Mukwege, Théodore Ngoy, Jean-Claude Baende na Nkema Liloo bagaragaje ko bazigaragambya bamagana amatora afifitse ari gukorwa na Tshisekedi n’ agatsiko ke.

Lubumbashi ho yahajyanye ingabo kuko ariho umukandida Moise Katumbi aherereye. Uyu mukandida benshi banemeza ko ari we watsinze amatora. Katumbi kandi nawe aherutse gusaba ko ibyavuye mu matora byateshwa agaciro akongera agasubirwamo.

Ni kenshi Tshisekedi yikomye u Rwanda ko rwivanga mu matora ya Congo, gusa bimaze kugaragara ko ibi ari ibinyoma bigambiriye guhisha ibikorwa bye bibi byo kuguma ku butegetsi ku ngufu. Amahanga akwiye gufata iya mbere akarwanya uyu munyagitugu ukomeje gushyira ahaga abaturage Abanye-Congo.

Mutijima Vincent

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading