24-05-2026

Umwaka wa 2023 usize ikiryabarezi “RBB” kiyita ko kirwanya ubuyobozi bw’u Rwanda gihuhutse!

0

Icyiswe “Rwanda Bridge Builders – RBB”, ihuriro rihuriza hamwe ingirwashyaka zirenga 36 ziyita zirwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, umwaka wa 2023 usize kibaye umugani aho abari bakigize bagiye bagitera umugongo umwe ku wundi.

Muri Gicurasi 2020 ni bwo iki kiryabarezi cyashinzwe n’imburamukoro ziganjemo ahanini interahamwe n’ibigarasha – bose bihishe hirya no hino ku Isi aho batorokeye ubutabera bw’u Rwanda.

Mu bashinze icyo kintu harimo ikihebe Kayumba Nyamwasa wa RNC, Mwenedata Gilbert wiyita “umunyapolitike”, agatsiko k’indagondwa z’interahamwe ka FDU-Inkingi, agatsiko k’abana bakomoka ku bajenosideri ka Jambo ASBL, igisambo Ndagijimana JMV n’abandi.

Bidateye kabiri abari bari muri iki kiryabarezi bagiye bavamo urusorongo; ku ikubitiro Mwenedata Gilbert ndetse n’umuhezanguni Mukankusi Charlotte aho guhuza n’interahamwe zishaka gukomeza icengezamatwara rya MDR na PARMEHUTU byananiranye.

Sibo gusa bavuye muri iki kiryabarezi kitari gifite umutwe n’ikibuno kuko n’agatsiko ka FDU-Iningi ndetse na Jambo ASBL nabo bahise bitera umugongo.

Soma kandi: Icyiswe “Rwanda Bridge Builders” ku ndunduro, komite nshingwabikorwa na FDU-Inkingi nabo bagiteye umugongo!

Iki kiryabarezi cyaranzwemo amacakubiri ndetse n’ibindi birimo kutagira imirongo migari abagishinze bagenderaho – ibyo akaba ari byo bikijeje ku iherezo.

Ubu umwaka wa 2023 ushize ntacyo bagezeho ahubwo abantu bagenda basezera urusorongo ndetse banicuza umwanya wabo bataye ngo barakurikira abiyita abanye ‘politike’ kandi mu byukuri bari gukorera mu nyungu zabo bwite.

Nta gitaje kuba iki kiryabarezi nacyo cyarasenyutse kitaratangira, kuko abakurikirana iby’ahafi izi ngirwa politiki z’abiyita ko barwanya u Rwanda bemeza neza ko nta na rimwe bazigera bashyira hamwe cyane ko inda nini zabo, urwango n’ubugome hagati yabo aribyo bizatuma bo ubwabo bamarana, bakaba bameze nk’isenene zirwanira mu icupa.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading