2023: Umwaka wagaragaje ubundi bugome ndengakamere bwa Ingabire Victoire
Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2023 biboneye uburyo Ingabire Victoire ari umuhezanguni w’umugome uhora iteka agambiriye gukura ibyishimo mu kababaro kabo.
Gutagatifuza abajenosideri
Ni umwaka uyu mugore wiyeguriye amacakubiri n’iterabwoba yakoze iyo bwabaga ngo atoneke inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu gutagatifuza interahamwe zayigizemo uruhare.
Nk’urugero, ku itariki ya 7 Mutarama 2023, Ingabire yumvikanye asaba Perezida Paul Kagame gutumiza icyo yise “inama ngobokagihugu” ngo hagamijwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Ingabire guhishira kamere ye byaramunaniye maze birangira atangiye umwaka asabira ibiganiro interahamwe n’abajenosideri bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR yasabiraga kwitabira kiriya yise “inama ngoboka gihugu”.
Umuhezanguni Ingabire yakomeje kugaragaza ubugome bwamubase aho by’umwihariko yagiye yuririra ku ntambara yo muri Congo aho ingabo z’icyo igihugu zifatanyije n’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR zirwana n’umutwe w’abarwanyi b’Abanye-Congo wa M23.
Mu ntangiro z’Ugushyingo uyu mugore yarifashe avuga imyato icyitwa ‘Wazalendo’ – uru ni uruhurirane rw’abicanyi bo muri Congo biganjemo ahanini FDLR aho bamaze igihe bica Abatutsi b’Abanye-Congo.
Gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda
Kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi biri mu byo uyu mugore yahaye imbaraga n’ubwo uyu mwaka urenze ugera ku musozo nta cyo bimugejejeho.
Mu gukora ibyo, Ingabire abitewe inkunga n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi n’abandi banzi b’u Rwanda yifashishije ibitangazamakuru mpuzamahanga aho yahoraga inyandiko zisiga ibyondo iterambere ryose u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 29 ubuyobozi buriho buhagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi bukanabora igihugu.
Ni amagambo uyu mugore w’umugome yavugaga agambiriye kwitambika guhunda zinyuranye zirimo ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’u Bwongereza bugamije gukemura ikibazo cy’impunzi n’abimukira bapfira mu nzira bajya mu Bwongereza.
Icyakora uyu Ingabire ubu yabuze aho akwirwa cyane ko ubu bufatanye bukomeje aho by’umwihariko Leta z’ibihugu byombi zikomeje kunoza uburyo bariya bimukira bazakirirwa mu Rwanda mu minsi iri mbere, bikaba by’umwihariko bisobanurwa ko iyi gahunda nta gishobora kuyitambika.
Abanyarwanda baramwamaganye
Uyu mwaka usize Abanyarwanda bateye utwatsi Ingabire, by’umwihariko urubyiruko rubicishije ku mbuga nkoranyambaga rweretse uyu muhezanguni ko imigambi ye mibisha bayitahuye kandi ko batagurana u Rwanda uduhendabana abashukisha.
Mu gihe ukuri gukomeje gutsinda ikibi bikwiye gutanga ubutumwa bukomeye kuri ba bangamwabo nka Ingabire Victoire ndetse n’abo basangiye ibitekerezo byanduye.
Gakayire Fred & Ndayambaje Marc