02-09-2026

Ishoramari riza mu Rwanda ubutitsa kubera Perezida Kagame rikomeje kuvugisha amangambure interahamwe za FDU-Inkingi!

0

Umumotsi w’agatsiko k’intagondwa z’nterahamwe zibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi,  Gaspard Musabyimana, akomeje guta ibitabapfu avuga ko ngo u ‘Rwanda ruhomba Perezida Kagame akunguka.’

Ibyo ariko ni amatakirangohi – ukuri ni uko ishoramari riva hanze rikomeje kuza mu Rwanda ubutitsa kubera ubuyobozi bufite icyerekezo bwa Perezida Kagame rigira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda mu gihe interahamwe zo ziba zifuza kubabona babayeho by’amaburakindi kugira zibyuririreho zisiga icyasha Perezida Kagame.

Nk’urugero, umwaka wa 2023 urangiye u Rwanda rwujuje igice cya mbere cy’uruganda rukora imiti n’inkingo rwa BioNTech. Iki gice cyuzuye nyuma y’amezi macye Perezida Kagame ashyize ibuye ry’ifatizo ahagombaga kubakwa urwo ruganda.

Muri Werurwe uyu mwaka, u Rwanda rwakiriye kontineri esheshatu zizwi nka “BioNTainers” ari na zo zikorerwamo imirimo yo gukora izi nkingo. Inkingo zizakorerwa muri uru ruganda ntabwo zizifashishwa mu Rwanda gusa ahubwo zizajya zinoherezwa mu bindi bihugu bya Afurika ndetse ni rwo ruganda rwa mbere ruri kuri uyu mugabane.

Si iryo shoramari rikomeye ryazanywe mu Rwanda gusa kuko hari n’imodoka za Volkswagen zihateranyirizwa. Izi modoka usibye kuba zaraje gukemura ikibazo cy’ibyuka bihumanya ikirere kuko zo zikoresha amashanyarazi, iteranyirizwa ryazo mu Rwanda byongereye agaciro ubukungu bw’igihugu.

Mu mwaka wa 2022 gusa ishoramari rishya mu Rwanda ryageze kuri miliyari $1,6. Ibi ntabwo byigeze bigerwaho mu ngirwa repubulika za mbere kuko bo ahubwo bavugaga ko u Rwanda ari nk’ikirahure cyuzuye kidafite umwanya w’Abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga bajyamo.

Ubuyobozi bwiza bureberera Abanyarwanda buzi neza agaciro k’ishoramari ndetse n’uko abaturage baryungukiramo kuko imari zishowe mu Rwanda zirasora, zigatanga akazi ku banyagihugu ubundi ibyo byose bigatanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.

Udutsiko tw’inyangabirama ariko ntidushimishwa no kubona iterambere ry’u Rwanda kuko bo bifuza kubona Abanyarwanda baryana ari nayo mpamvu bahimba ibinyoma bidafite epfo na ruguru bagamije kuyobya abantu.

Gusa baribeshya cyane kuko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho kubera umuhate wa Perezida Kagame birivugira ku buryo nta kinyoma cyahuma amaso Abanyarwanda.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading