Gen “Neva” w’u Burundi yafunze imipaka imuhuza n’u Rwanda agamije gushimisha Tshisekedi
Igikorwa cyo gufunga imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda cyazamuye uburakari bwinshi mu baturage b’u Burundi, aho Perezida Ndayishimiye uzwi nka Jenerali Neva ahimba ibinyoma ko « u Rwanda rutera inkunga » umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bwe.
Umwanzuro nk’uyu ugayitse, ubutegetsi bwa Gitega bwawufashe mu rwego rwo gushimisha umutegetsi wa Congo Félix Tshisekedi ariko bwirengagije uruhuri rw’ingaruka mbi zizaba ku baturage b’u Burundi.
Uyu ni umwanzuro wahungabanyije ubukungu bw’u Burundi busanzwe bucumbagira, gusa kuri Gen Neva, icy’ingenzi si imibereho ya miliyoni z’Abarundi bakennye, ahubwo ni inyungu z’umuntu nka Tshisekedi!
Igitangaje, ntawundi uretse Tshisekedi ucumbikiye imitwe yose y’inyeshyamba irwanya u Burundi irimo RED-Tabara, FOREBU, na FNL, aho bose bakoresha ubutaka bwa Congo mu kugaba ibitero ku butaka bw’u Burundi.
Mbere ya byose, imyifatire ya Gen Neva yo kurwanya u Rwanda ntabwo ari igikorwa cyatekerejweho neza, ahubwo ni uburyo bwo kugerageza kuyobya uburari ku bikorwa bigayitse akora ku gite cye.
Muri ibyo bikorwa harimo kohereza ingabo z’igihugu cye muri Congo aho zikomeje kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’icyo gihugu no mu bwicanyi bwibasira Abatutsi b’Abanye-Congo.
Mu gihe imirwano ikomeje hagati y’umutwe w’Abanyekongo wa M23 n’ihuriro riyobowe n’igisirikare cya Perezida Tshisekedi, bimaze kugaragara ko abasirikari b’Abarundi barimo gupfa umusubirizo.
Byongeye kandi, hari amakuru yagiye hanze vuba aha yerekana ko Gen Neva yakiriye amafaranga menshi ayahawe na Tshisekedi, aho aba bombi bafite intego imwe ariyo yo kwirukana no kwibasira ubwoko bw’abatutsi bubarizwa ku butaka bwa Congo.
Aho kurwanya imitwe y’inyeshyamba nka RED Tabara ifite icyicaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ibangamira ubutegetsi bwe kandi ikaba iteje akaga gakomeye ku baturage b’u Burundi, Gen Neva akomeje kohereza FDNB (Ingabo z’Uburundi) kurwanya umutwe wa M23 urwanira uburenganzira bwawo bwo kubaho ndetse n’ubw’imiryango yabo.
Ikindi kandi, iki cyemezo cya Jenerali Neva cyo gufunga uruhande rw’u Burundi ku mupaka nticyari gikwiye kuba mu gihe abaturage b’Abarundi bahanganye n’ibura ry’ibikenerwa by’ingenzi mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ubukungu bw’u Burundi bwarasenyutse ndetse n’ifaranga ry’igihugu tyataye agaciro ugereranyije n’amafaranga y’amahanga nk’aho ubu ifaranga rimwe ry’u Burundi rivunjwa amayero 3,121.89.
Abarundi barenga 80% baba munsi y’umurongo w’ubukene, imisoro yazamutseho 20% ndetse n’umwenda rusange wa miliyari 162.9 z’amayero u Burundi bufitiye ibihugu by’amahanga aho igice kinini cyawo cyatanzwe n’u Bushinwa n’u Burusiya.
Impungenge ni zose kuri ibi bihugu byatanze inguzanyo bijyanye n’ubushobozi bwa Leta ya Gen Neva bwo kwishyura cyane cyane ko bigaragara ko nta buryo na bumwe bugaragara Neva yakwerekana buzamufasha kwishyura ayo madeni. Iki cyemezo cya Gen Neva cyo gufunga umupaka, ni indi mpamvu ya kworohereza ihemberwa ry’amakimbirane asanzwe ariho hagati mu baturage, ndetse bikaba impamvu yo guhirika ubutegetsi buriho.
Nk’urugero, abanyamuryango ba CNDD-FDD ya Ndayishimiye ari nayo iri ku butegetsi mu burundi, barasaba ibisubizo uyu mugabo ku bijyanye no gufunga bidasobanutse umupaka w’u Rwanda igihe RED Tabara iturije mu kibaya cya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu gihe nta gisubizo kiboneye cyaboneka, ubutegetsi bwa Gen Neva ntibwaba butekanye, bityo n’ Abarundi bagakomeza kubaho mu buzima bwuje inkeke. Muri make,i zi ni ingingo eshatu zigaragaza ko Abarundi bari mu bihe bitaboroheye na gato: Icya mbere ni uko umutwe wa gisirikare wa Gne Neva, ku bufatanye n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, wahindutse nk’umusemburo w’ihungabana ry’akarere.
Icya kabiri, Gen Neva yafashe ingamba zidashidikanywaho ko agomba gutiza umurindi ubukene bumaze kuba akarande mu Burundi. Icya gatatu, ingabo z’u Burundi nta bushobozi zifite bwo guhangana n’inyeshyamba za RED Tabara zitera u Burundi ziturutse muri Kivu y’amajyepfo.
Hagati aho, mu majyaruguru ya Kivu, ingabo z’u Burundi zikomeje gupfa umusubirizo aho zikoreshwa nk’abacanshuro mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Tshisekedi. Ibi bintu ku mpande zombi, haba mu gisirikare kitishimye cyangwa mu baturage b’u Burundi bahagaritse imitima, birashoboka ko byasozwa no kwigaranzura igitugu n’akarengane bashowemo na Perezida Ndayishimiye.
Biraro Ernest