12-05-2026

Perezida w’u Burundi, Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva”, amaze iminsi avuga ko u Rwanda rufite imigambi yo guhungabanya umutekano w’igihugu cye.

Ni mu gihe iyo usubije amaso inyuma usanga ahubwo ibyo avuga bigamije gusa guhishira uruhare ruhora rw’igihugu cye mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nk’urugero, kugeza magingo aya u Burundi ni indiri ya MRCD-FLN, umutwe w’abarwanyi wiyomoye ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR aho uvuga ko ugamije gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Iyi MRCD-FLN imaze kwivugana inzirakarengane z’Abanyarwanda barenga 10, uyu mutwe kandi ntusiba kugaba ibitero-shuma ku Rwanda uturutse mu Burundi. Ni mu gihe kandi mu mwaka wa 2020 u Rwanda rwataye muri yombi umugaba mukuru w’uyu mutwe, Paul Rusesabagina, agiye mu Burundi guhura n’abayobozi b’icyo gihugu ndetse n’inyeshyamba ze.

Ku rundi ruhande, u Burundi bwabaye hafi umutwe w’iterabwoba wa RNC nawo wiyita ko urwanya u Rwanda n’igisirikare cyawo cya “P4” cyahoze cyitwa P5 binyuze mu gutera inkunga ibikorwa byo gutoza inyeshyamba z’uyu mutwe, gusa u Burundi ntibwahiriwe kuko u Rwanda rwatahuye iyo migambi mibisha ndetse ruta muri yombi abarwanyi benshi b’uriya mutwe aho nabo bemeje ubufasha bahabwaga n’u Burundi.

Uko biri kose umutekano ni rumwe mu nzego ubuyobozi bw’u Rwanda bwubatse ku buryo bukomeye ndetse ubuyobozi bw’u Burundi buzi neza ko imigambi yabwo izahora ibupfubana kuko ubuyobozi bwasubijeyo ibitero bya FLN na P5 ari bwo bugihari ndetse bwiyubatse kurushaho.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading