09-05-2026

Bombori bombori i Gitega, “imbonerakure” zatangiye kwanga gupfira Gen Neva !

0


Perezida w’u Burundi, Maj Gen Evariste Ndayishimiye “Neva” ari mu bihe bitamworoheye bitewe n’uko Abarundi mu ngeri zinyuranye batangiye kuvumbura umururumba n’ubusambo bwe.


Dore nk’ubu urubyiruko rushamikiye ku ishyaka rye ruzwi ku izina ry’Imbonerakure – rugereranywa n’interahamwe zo mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – rwatangiye kwivumbura ku mabwiriza y’uyu mutegetsi yo kurwohereza kujya kurwanira inyungu ze mu Burasirazuba bwa Congo.


Kuva mu mpera z’umwaka ushize Perezida Ndayishimiye ari kohereza muri Congo ingabo z’igihugu cye hamwe n’imbonerakure kujya gufasha ubutegetsi bwa Tshisekedi kurwanya umutwe wa M23 – ako kazi Ndayishimiye akora bucanshuro akavanamo agatubutse dore ko buri musirikare cyangwa imbonerakure yohereje amwinjiriza amadorali ya Amerika 5000 ku kwezi.


Soma kandi: Agakungu ka Gen Neva w’u Burundi na Tshisekedi, akaga ku mahoro n’umutekano by’akarere!

Hagataho, amakuru ava mu bitangazamakuru byo mu Burundi aragaragaza ko Imbonerakure zo mu ntara zitandukanye zatangiye kwigomeka ku mabwiriza yo kujya kurwanira inyungu bwite za Perezida Ndayishimiye.


Izi mbonerakure zisanzwe zizwiho ubwicanyi bwibasira buri wese ubutegetsi bwa sebuja butifuza, ziri kuvuga ko kuri iyi nshuro zitifuza gupfira mu ntambara zidafitemo inyungu – ni mu gihe hari amakuru ko abasirikare b’u Burundi kimwe n’imbonerakure ziri muri Congo bakomeje gupfa nk’ibimonyo aho umutwe wa M23 ubivugana umusubirizo.


Soma: Irondabwoko, inzara iri mu misokoro, ubukene bunuma… – ishusho y’ubutegetsi bwa Gen Neva

Imbonerakure zinubira kandi ko zitajya zihabwa ibyo umusirikare w’u Burundi uri ku rugamba muri Congo ahabwa kandi ngo n’iyo Imbonerakure iguye ku rugamba, umuryango wayo nta ndishyi z’akababaro uhabwa.


Ibi biraza byiyongera ku gisubizo cya Ndayishimiye yahaye itangazamakuru ubwo yabazwaga ikibazo cy’abasirikare b’Abarundi bapfira muri Congo ndetse n’abafatwa n’umutwe wa M23 aho ibi yabyigaramye kandi ari ibintu bizwi neza.


Uyu mukino usa nk’uwo kwihishanya wadutse hagati ya Ndayishimiye n’abari abizerwa be ni igihamya cy’uko ubutegetsi bwa Gitega burimo gukinira hejuru y’igisasu gishobora kubuturikana isaha iyo ariyo yose.


Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading