Dore amayeri abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bari gukoresha muri iki gihe
Abapfobya bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje guhinduka ndetse banahindura amayeri yo gukomeza kuyipfobya no kuyihakana n’ubwo bwose bitazigera biborohera dore ko imyaka 30 ishize FPR-Inkotanyi ihagaritse iyi Jenoside ari myinshi ku buryo nta cyo bateze guhindura.
Interahamwe zakoze Jenoside ziyipfobya nk’uburyo bwo kwivanaho icyasha, gusa abenshi muri aba barabiryojwe aho abenshi Inkiko Gacaca zabakatiye ibihano bitandukanye mu gihe abatorotse ubutabera bashyiriweho impapuro zibata muri yombi aho ibihugu bitandukanye bijyenda bibohereza mu Rwanda mu gihe ibindi bibafata bikababuranisha.
Amayeri y’izi nterahamwe yakomeje ubwo batangiraga gukorana n’ababakomokaho ngo babafashe muri uwo mugambi kuko bo ubutabera bwabageraga amajanja ndetse bamaze no gusaza.
Ni bwo havutse amashyyirahamwe agizwe n’abakomoka kuri izi nterahamwe zihishe hanze harimo irya Jambo ASBL ikorera mu Bubiligi, FDU-Inkingi n’andi menshi batangira kwihuriza hamwe mu rwego rwo gushaka gukura icyasha ku babyeyi babo.
Jambo ASBL kuri ubu iri ku ruhembe mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi n’ubwo igihugu barimo cyatoye muri 2019 itegeko rihana abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi Jambo kuri ubu yahinduye umuvuno aho isigaye isohora inyandiko mu bitazamakuru mpuzamahanga no mu biyita abashakashatsi igamije kuyobya uburari, gusa birazwi ko ariyo ntego yabo kuko usibye no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi barenzaho bakanijandika mu bikorwa birwanya Leta y’u Rwanda.
Undi muvuno izi nterahamwe zadukanye ni ugushora agatubutse mu banyamakuru mpuzamahanga, abakoresha imbuga nkoranyambaga batandukanye ndetse n’abashakashatsi mpuzamahanga aho basohora inyandiko zidafite umutwe n’ikibuno.
Bamwe mu banyamakuru n’abanditsi mpuzamahanga bagiye bahabwa agatubutse n’amashyirahamwe y’izi nterahamwe ngo bahakane Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Michela Wrong, Judi Revel, Filip Reyntjens, Peter Verlindern ndetse n’abandi.
Isi yose izi neza ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ntawe uzigera agerageza kuyihakana no kuyipfobya ngo bimuhire. Urubyiruko ruri mu Rwanda ndetse no mu mahanga rurasabwa kuba maso bagahangana n’izo nyangabirama zikomeje gushaka gutoba amateka y’u Rwanda.
Mugenzi Félix