Abarundi bari kwamagana imvugo gashoza ntambara za Perezida wabo
Abarundi bari iwabo mu gihugu no hanze yacyo barasaba ko Perezida wabo yafatirwa ibihano bikomeye nyuma y’uko uwo mutegetsi yihandagaje akavuga ko ashaka gufasha urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho ubuyobozi bwa Perezida Kagame.
Iyo mbwirwa ruhame gashoza ntambara Perezida Ndayishimiye yayivugiye i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024.
Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, Abarundi mu ngeri zinyuranye bakomeje kwamagana Perezida wabo bakavuga ko ibyo yavuze bidakwiye bityo ko bidakwiye kurangira nta gikozwe.
Baricako Marie Louise, impirimbanyi ku mutekano n’amahoro ndetse akaba yarashinze Ishyirahamwe “Inamahoro” rihurije hamwe abagore n’abakobwa bo mu Burundi, ni umwe mu biyemeje kwamagana imvugo za Perezida Ndayishimiye.
Uyu murundikazi aherutse kubwira igitangazamakuru Tele – Renaissance ati: “Aho kwereka urubyiruko uburyo rwaharanira amahoro muri Afurika no mu gihugu cyabo, arabashishikariza [Ndayishimiye] urwango n’inzika ku gihugu cy’u Rwanda”.
Yakomeje agira ati: “Ni gute yagiye muri Congo kuvuga ubuyobozi bwiza ndetse n’umutekano kandi abizi neza ko haba mu Burundi ndetse na RDC ntabyo bafite.”
Madame Baricako avuga kandi ko bidakwiye ko Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ukomeza kurebera kugira ngo abantu nka Ndayishimiye n’abandi nkawe bakomeze kuzambya ubumwe bw’Abanyafurika no kubangamira umutekano w’ibindi bihugu.
Yashimangiye ko Ndayishimiye yarenze ku mahame yakagombye kuranga ibihugu arimo kubana neza mu mahoro, gushyigikirana hagati y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika no kubaha ubusugire bwa buri gihugu.
Ati:” Harageze ko ishyirahamwe ry’ubumwe bwa Afurika ryibuka amahame arigenga yo guhagararira amahoro n’umutekano wa Afurika, rigakora igishoboka cyose kugira ngo amahoro ntasubire guhungabanywa n’abakabaye bafata iyambere kuyabungabunga”.
Biraro Ernest