27-07-2026

Uko u Burundi bwijanditse mu bikorwa by’iterabwoba bizonze akarere kose

0

U Burundi ntibusiba kwohereza abasirikare babwo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bubahaye inshingano yo kugira uruhare mu bikorwa bigamije gutsemba Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ibyo ni ibikorwa bibiba iterabwoba haba muri Congo ariko bikanagira ingaruka ku bindi bihugu byo mu karere ku isonga u Rwanda kubera imitwe y’iterabwoba nka FDLR n’iyindi ifatanya n’izi ngabo.

Isi yose izi neza ko u Burundi aribwo bwari bushyigikiye umutwe w’iterabwoba wa FLN wari ushamikiye kuri MRCD ya Paul Rusesabagina, uyu mutwe wagabye ibitero mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2018 na 2019 ndetse no mu mwaka wa 2021 wagerageje kugaba ibindi bitero-shuma uturutse mu Burundi ariko usanga ingabo z’u Rwanda ziryamiye amajanja zibiburizamo .

U Burundi ku buyobozi bw’umunyagitugu Maj Gen Ndayishimiye Evariste ntibwasibye guhonyora amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byo mu karere, ni mu gihe kandi amwe muri ayo masezerano yasinyiwe i Burundi ariko Perezida w’icyo gihugu akanga akabirengaho.

Soma kandi: Agakungu ka Gen Neva w’u Burundi na Tshisekedi, akaga ku mahoro n’umutekano by’akarere!

Iterabwoba ni ikibazo gihangayikishije u Rwanda, akarere ruherereyemo ndetse n’Isi yose muri rusange, umukuru w’igihugu nka Ndayishimiye ushyigikira iterabwoba mu buryo bweruye akwiye kwamaganwa ndetse agafatirwa ibihano ntangarugero, kugira ngo bibere n’abandi urugero.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading