08-05-2024

Interahamwe za FDU-Inkingi zabuze ibitotsi kubera andi masezerano akomeye u Rwanda rwasinye

Abahezanguni bo muri FDU-Inkingi bayobowe n’umumotsi wabo Musabyimana Gaspard bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi nyuma y’aho u Rwanda bita ko barwanya ndetse banifuza kubona rusubira mu icuraburindi rukomeje gutera imbere umunsi ku munsi.

Nyuma yaho Guverinoma y’u Rwanda igiranye amasezerano n’ikigo mpuzamahanga cya  “Rito Tinto Minerals Development Company Limited” yo gufatanya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Lithium mu ntara y’Uburengerazuba agasinywa kuwa 29 Mutarama, abambari ba FDU-Inkingi byababujije amahwemo batangira kuvuga amanjwe bavuga ko “Perezida Kagame ashaka kubirindura igihugu.”

Ubwenge bucye bw’umuhezanguni Musabyimana ariko ntibutuma amenya ko amasezerano yo gukorana na kiriya kigo ajyanye na gahunda y’u Rwanda yo kuvugurura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Aya masezerano ni kimwe mu bikorwa by’igihugu byo kongera no gushyira ubucukuzi ku rwego rugezweho.

Inkorabusa zo muri FDU-Inkingi ziyemeje kurwanya Abanyarwanda ndetse no guhora baharabika ubuyobozi bw’igihugu bitewe n’ikimwaro baterwa no kuba ingoma yabo y’abicanyi yarasenye igihugu ariko ubuyobozi bwiza bukunamura icumu.

Aba banzi b’amahoro bibeshya ko kuvugira ku mizindaro bizatuma Abanyarwanda bateshuka k’urugamba rw’iterambere! Ibintu Interahamwe zo muri FDU-Inkingi zanga kubona kuko bari bazi ko u Rwanda bifuza ari urw’abaturage bashonje, urwashegeshwe n’intambara ndetse aho amacakubiri yimakajwe.

Nyamara ariko leta y’ubumwe ishyize imbere kuzana ishoramari riteza imbere igihugu n’abenegihugu.

Abajenosideri bo muri FDU-Inkingi bakwiye gusubiza amerwe mu isaho kuko Abanyarwanda bakuye amasomo akomeye ku butegetsi bw’igitugu bwabo bwasenye u Rwanda.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading