08-05-2024

Abarundi bahagurukiye Gen Neva, baramushinja kuba igikoresho cya Tshisekedi mu kwibasira u Rwanda!

Abarundi baba mu mahanga bishyize hamwe maze bamagana ibyemezo bita ko “bihutiyeho” Perezida w’u Burundi, Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” akomeje gufata aho adasiba kwibasira u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Mu itangazo rihuriweho aba Barundi babarizwa mu mashyirahamwe FODIB na ABC bashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024, bagaragaje ko icyemezo Perezida Neva aherutse gufata cyo gufunga imipaka imuhuza n’u Rwanda kiri mu nyungu ze bwite kandi ko yabitegetswe na Perezida wa Congo Félix Tshisekedi.

Soma kandi: Gen “Neva”  w’u Burundi yafunze imipaka imuhuza n’u Rwanda agamije gushimisha Tshisekedi

Aba Barundi bahishura ko ibyemezo Perezida wabo afata nta we agishije inama bigira ingaruka mbi ku mibereho y’Abaturage b’icyo gihugu cyane ko gisanzwe kiyoboye ibindi byose ku Isi mu kuzahazwa n’ubukene.

Muri iyo baruwa, bakomeza bagira bati:” U Burundi bukeneye kubana neza n’ibihugu by’ibituranyi ariko cyane cyane kubaha ubuyobozi bwabyo.”

Bagaruka ku ngabo Perezida Neva yohereje muri Congo, Abarundi baba mu mahanga bashimangira ko izo ngabo ziri gukoreshwa nk’abacanshuro kuko mu by’ukuri zidahagarariye inyungu z’Abarundi bose.

Soma: Agakungu ka Gen Neva w’u Burundi na Tshisekedi, akaga ku mahoro n’umutekano by’akarere!

Diyasipora y’u Burundi ivuga ko yitandukanyije n’icyemezo cyafashwe na Perezida Ndayishimiye cyo gucuruza ingabo z’igihugu, ndetse inahamagarira Abarundi bose kunga ubumwe bakamagana icyo cyemezo.

Bakomeza kandi basaba Ndayishimiye kwihutira gukura izo ngabo muri Congo, kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’abanyekongo ndetse  abasirikare baguye muri icyo gihugu bagashyingurwa mu cyubahiro  n’imiryango y’abo igahabwa impozamarira.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading