08-05-2024

‘Parmehutu’ i Burundi: Gen Neva arakataje mu kwimakaza ivanguramoko, Jenoside yakorewe Abatutsi nta somo yamusigiye!

Abarundi mu ngeri zinyuranye bakomeje kwamagana uburyo politike ya Perezida wabo Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” yubakiye kw’ivanguramoko rikabije aho bagaragaza ko uyu mutegetsi nta somo yakuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aho yakuruwe na bene iyo politike yimirije imbere.

Ibi biri kwamaganwa n’abarimo umuvugizi w’ishyaka MSD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye, Epitace Nshimirimana ushimangira ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye butonesha Abahutu hanyuma Abatutsi bo bagahezwa mu myanya ikomeye.

Yabwiye Tele Rennaissance ati:“Ubu CNDD FDD ni ubutegetsi bw’ubwoko bumwe gusa bw’abahutu, aho bigeze amazi yamaze kurenga inkombe kuko nta bumwe bw’abarundi buhari, ni ubutegetsi bwirirwa bwica Abarundi, ikizagarura ubumwe bw’Abarundi ni ukubukuraho.”

Uretse kuba ubu abarundi barimo kwibuka imyaka 33 ishize hemejwe amasezerano y’ubumwe bwabo, baranicuza kubona uyu munsi wa none u Burundi bwararushijeho gusubira inyuma mu kwubaka ubumwe, bamwe bakaba bemeza ko bwasubiye inyuma cyane kubera ubutegetsi bwa Ndayishimiye Evariste butonesha abahutu by’umwihariko.

Soma kandi: Irondabwoko, inzara iri mu misokoro, ubukene bunuma… – ishusho y’ubutegetsi bwa Gen Neva

Kuba muri iyi minsi leta y’u Burundi iri gukora ibarura ry’abanyeshuri ikibanda ku kumenya ubwoko bwabo ndetse n’ishyaka, bamwe mu Barundi bagaragaza impungenge zikomeye ribateye cyane ko riba rihagarikiwe n’umuyobozi w’imbonerakure.

Mu ntara ya Kirundo muri komini ya Ntega ni hamwe mu ho iri barura ritavugwaho rumwe ryabereye. Umwe mu babyeyi yagize ati: “Barimo kubiba umwuka mubi mu banyeshuri, ese koko abana bacu baje gukora politiki ku ishuri? Abana bacu bibateye inkeke kubera ko batinya icyazakurikira iryo barura.”

Uko biri kose nk’uko mu Kinyarwanda bavuga ‘nta we utwika inzu ngo ahishe umwotsi’, kuba Ndayishimiye yaramaze gusubiza inyuma ubumwe bw’Abarundi, buri Murundi arabibona kandi nta kabuza bizamugiraho ingaruka zikomeye zirimo no kuba ubutegetsi bwe bugomba guhirikwa kubera ko Abarundi banyotewe n’ubumwe bwabo.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading