13-05-2026

Gen Neva ageze aho avuga amangambure kubera bitugukwaha yahawe na Tshisekedi!

0

Perezida w’u Burundi, Maj Gen Evariste Ndayishimiye “Neva” akomeje kuryoherwa n’amafaranga y’umuvumo yahawe na Tshisekedi kugira ngo bifatanye mu guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda ku buryo uyu mutegetsi wa Gitega ageze ku rwego rwo kuvuga ibiterekeranye.

Nk’urugero Perezida Ndayishimiye tariki ya 2 Gashyantare 2024 ubwo yakiraga ku meza  abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi, yarihandagaje avuga ko umutwe w’abarwanyi b’Abanye-Congo wa M23 ufite ibirindiro i Kigali – imvugo yatangaje abantu.

Nk’aho ibyo bitari bihagije, Ndayishimiye yumvikanye yabaye nyiramubande wa Tshisekedi aho yashinjaga u Rwanda kuba “nyirabayazana” w’ibibazo by’umutekano muke wayogoje Congo – imvugo itajya iva mu kanwa ka Tshisekedi.

Soma kandi: Gen “Neva”  w’u Burundi yafunze imipaka imuhuza n’u Rwanda agamije gushimisha Tshisekedi

Ni mu gihe ku rundi ruhande u Burundi bwugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo bwakururiwe na Ndayishimiye aho abirenza ingohe maze agahitamo kuyobya uburari binyuze mu gushinja u Rwanda ibinyoma biterekeranye.

Nk’urugero ingabo z’uburundi zoherejwe kurwana n’umutwe wa M23 muri Congo zafashwe bugwate n’uwo mutwe ziherutse kumvikana zitabaza amahanga ndetse na Perezida w’u Burundi wazohereje kuzifasha zikarekurwa zigasanga imiryango yabo, ibyo ariko Ndayishimiye yabyimye amatwi.

Imibare kandi irerekana ko ingabo z’u Burundi zibarirwa mu Magana zikomeje kwicirwa mu burasirazuba bwa Congo mu ntambara zashowemo idafite icyo imariye u Burundi n’akarere muri rusange uretse Ndayishimiye n’umuryango we.

Uyu mutegetsi wamaze kurengwa n’ifaranga yabeshye kandi bamwe mu nyeshyamba za M23 n’indi mitwe irwanya u Burundi irimo RED Tabara ari impunzi ziri mu nkambi ya Mahama mu Rwanda zijyanwa mu myitozo n’u Rwanda ubundi rukazohereza muri Congo.

Abakurikiranye icyo kinyoma bamuhaye urwamenyo kuko bizwi ko Impunzi zigengwa n’amategeko ya HCR bityo bidashoboka ko uyu muryango wakwemera ko impunzi iri mu nkambi ifata intwaro ikajya kurwana bunyeshyamba.

Ibyo binyoma bya Ndayishimiye bisa neza n’ibya mugenzi we Tshisekedi ni ibyerekana ko aba bombi bananiwe kuyobora ibihugu byabo ahubwo bahisemo inzira yo kujya bikoreza u Rwanda ibyabananiye.

U Burundi bwugarijwe n’ubukene ndetse na ruswa bigishyira mu bihugu bya mbere ku Isi bikennye, ibyo kimwe n’ibindi bibazo byo kudahahirana n’abaturanyi ni bimwe byagakwiye kuraza ishinga Ndayishimiye.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading