Ingabire Victoire ntiyagororotse, nareke gutesha umwanya inkiko!
Umugore w’umuhezanguni w’umugome Ingabire Victoire aherutse kugaragara mu rukiko tariki aho yasabaga gukurirwaho ubusembwa, nyuma yo kumara imyaka itanu afunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame.
Umuhezanguni Ingabire yari yarahamijwe icyaha cy’ubugambanyi n’icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa mu ngingo yatanze zidafatika byagaragaye ko atigeze ahinduka.
Ubwo yageragezaga kwiregura, no gutanga ingingo zimurengera, uyu mugore yavuze ko ngo abona yakurwaho ubusembwa kuko ngo yitwaye neza aho yitabiriye umuganda ndetse akanasura abarwayi, ibintu abenshi bafashe nko gusetsa imikara.
Uyu muhezanguni kuva yarekurwa ntiyigeze aca ukubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko mu biganiro yagiye akora ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’inyandiko yacishaga mu bitangazamakuru mpuzamahanga ntiyatinyaga kwerekana ko uruhande ahagazeho ari ugupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi kandi bishimangirwa n’ubufatanye yagiye akomeza kugirana n’interahamwe zihishe mu mahanga ndetse n’andi matsinda y’abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi harimo no gushimira bamwe mubayipfobya mu kizwe “Prix Ingabire”.
Ingabire aha igihembo umwe mu barushije abandi guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi – iki gikorwa kiba kiba buri mwaka kandi Ingabire nawe akacyitabira mu buryo bw’iyakure kuko kibera i Burayi.
Ikindi Ingabire atigeze yitandukanya nacyo ni ugushyigikira imitwe y;iterabwoba aho we ubwe yagiye agaruka mu mvugo zishyigikira umutwe wa FDLR ufite ibirindiro muri Congo ndetse.
By’umwihariko uyu muhezanguni aherutse kwivugira ko ashyigikiye WAZALENDO, insoresore zikorana na FDLR ndetse n’ingabo za Congo mu kwica Abatutsi b’Abanye-Congo.
Soma kandi: Ibisa birasabirana! Ingabire Victoire yavuze imyato interahamwe za ‘Wazalendo’
Ingabire kandi ntiyigeze yitandukanya no kugumura abaturage ndetse n’ubugambanyi kuko mu bihe bitandukanye yagiye yumvikana mu gutambamira inyungu z’igihugu kandi ubwo igitangaje ni uko ubu yitwa ko ngo ashaka kukiyobora!
Aha twavuga nko kuvugira abaturage bari batuye mu manegeka ya Kangondo na Kibiraro aho yababuzaga kwimurwa ndetse akabakangurira kurwanya Leta yabashakiraga ineza aho yabimuriye mu nzu nziza zidashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Soma: Impuruza: Ingabire Victoire akwiye kuryozwa ukugumura abaturage ba Kangondo na Kibiraro
Uyu mugore kandi yakomeje kwanduza isura y’igihugu ku ruhando mpuzamahanga nyamara avuga ko ashaka kukiyobora aho mu nyandiko ze akwiza mu binyamakuru mpuzamahanga avuga ko mu Rwanda “nta mutekano uhari” ndetse ko ngo n’abanyapoliti bicwa, ibinyoma ahuriyeho n’izindi nterahamwe ndetse n’ibigarasha.
Urubanza rwe ruzasubukurwa tariki ya 13 Werurwe 2023, gusa nta kindi kitezwemo kuko uyu mugore w’umugome yahonyoye nkana imbabazi yahawe bityo ubusembwa bukwiye kumugumaho, kuko ahawe uburenganzira bwose nk’abandi Banyarwanda yaba agiye kubaroga.
Mugezi Félix