Uko Ntaganda Bernard yirukanywe muri PS Imberakuri azira kwigira ‘igihazi’!
Uwitwa Ntaganda Bernard ntasiba gusohora amatangazo adafite umutwe n’ikibuno aho aba yiyita “umunyapolitike utavuga rumwe na FPR-Inkotanyi” aho arenga akaniyitirira ishyaka rya PS Imberakuri mu gihe nyamara amaze imyaka 14 aryirukanwemo.
Perezida w’rishyaka, Madame Mukabunani Christine aherutse kubwira Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) ko umuhezanguni Ntaganda yirukanwe mu ishyaka no ku buyobozi bwaryo kubera ko yari yamaze gutandukira umurongo ryari ryarashyizeho.
Ntaganda yirukanwe mu mwaka wa 2010 nyuma y’uko yari amaze igihe yumvikana avuga ngo “Tura tugabane, niwanga bimeneke. FPR irakina ‘Sinabyaye’. Nibiba ngombwa, tuzakama n’imbogo”, imvugo zisa neza n’iz’amashyaka rutwitsi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mukabunani yagize ati: “Ntabwo byari gukunda kuko abantu bari bafashe undi murongo mushyashya. Nta n’ubwo ishyaka twari twarishinze turi muri uwo murongo yari atangiye kujyamo. Abarwanashyaka ni bo bamukuyeho kubera ko babonaga atangiye gutandukira ibyo twiyemeje.”
Soma kandi: Ntaganda Bernard akwiye kureka politiki agashaka ikindi kimuvura inzara afite mu bwonko!
Ku rundi ruhande, abakurikirana ibikorwa bya Ntaganda kuva yatangira kwiyita umunyapolitike bahuriza ku kumwita “igihazi”, ibintu bahuza n’imyitwarire n’imvugo zidahwitse bimuranga.
Ntaganda uzwiho gukoresha imvugo zihembera amacakubiri ari nako zica igikuba mu baturage – nk’urugero, muri Gashyantare 2011 Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo gukurura amacakubiri no guhungabanya umudendezo w’igihugu.
Ntaganda abeshejweno no kwandika amatangazo atagira umutwe n’ikibuno anenga Leta y’u Rwanda abigenza nka kwa kundi iyo umuntu abuze icyo anenga ku ka yibasira icebe ryayo.
Gakayire Fred