Amatora: Diane Rwigara utemera ubumwe bw’Abanyarwanda agamije guteza akaduruvayo
Nyuma y’aho ananiriwe kuzuza ibisabwa mu matora yo mu mwaka wa 2017, ndetse akaza no gukoreramo amakosa menshi, Diane Rwigara wigeze kuvuga ko “Abanyarwanda bashyira hamwe ari uko bagiye kwicana”, kuri iyi uyu wa kane tariki ya 30 Gicurasi 2024, yongeye gushyikiriza komisiyo y’amatora impapuro zisaba kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Mu busesenguzi bwa benshi, uyu mukobwa w’imyaka 43 nta kintu gifatika azanye muri aya matora; bahuriza ku kugaragaza ko ahubwo ayobowe n’amarangamutima ashingiye ku kuba imitungo y’umuryango we igenda ikendera kubera amakosa ahanini ashingiye ku kunyereza imisoro ya Leta bagiye bakora mu bihe bitandukanye.
Uyu mukobwa n’umuryango we bishyizemo Leta y’u Rwanda bijyanye ahanini ko kutakira urupfu rwa se Asinapol Rwigara wishwe n’impanuka y’imodoka, urupfu bo begeka kuri Leta mu gihe nyamara iperereza ryagaragaje ukuri kuri uru rupfu.
Kugeza magingo aya uyu mukobwa, abavandimwe be na nyina wabo baracyaterezwa cyamunara nyuma yo kunanirwa kwishyura imyenda yafashwe na se, ariko kandi ibi nabyo bakabyegeka kuri leta y’u Rwanda nk’aho ari yo babateye kutishyura iyo myenda.
Bimwe mu byongeye gutuma uyu mukobwa wari umaze imyaka 7 adakoma ashaka kwiyamamaza ahanini byerekeye kuri ayo marangamutima dore ko nta migabo n’imigambi ifatika yatangaje azageza ku banyarwanda abasaba amajwi.
Mu mwaka wa 2017 ubwo uyu mukobwa yatangaga ibisabwa ngo yemererwe kwiyamamaza byaje kugaragara ko mu mikono 600 y’abamushyigikiye mu gihugu yasabwaga hagaragayemo indangamuntu z’abantu bitabye Imana, ndetse n’izindi mpapuro mpimbano, byanatumye afungwa.
Ikigaragarira buri wese ni uko uyu Rwigara nta politiki ndetse n’ubunararibonye uyu afite bwatuma Abanyarwanda bamuha icyizere cyo kwicara ku ntebe iruta izindi mu Rwanda, cyane ko ngo ibyo arimo asa nk’utabizi.
Uyu mugore kandi ushaka kuzahagarara imbere y’abanyarwanda abasaba amajwi ni we ubwe wigeze kwivugira ko “Nta bumwe bw’abanyarwanda bwigeze bugerwaho” ahubwo ngo “Abanyarwanda bashyira hamwe ari uko bagiye kwicana”.
Ayo magambo agamije gusenya ubumwe bw’abanyarwanda ntabwo nanubu aribagirana mu matwe ya benshi, ibi uyu mukobwa akwiye kuzabisabira imbabazi aho yabivugiye.
U Rwanda rurakataje muri demokarasi, iyo urebye abarimo gutanga kandidatire umubare wabo urerekana ko aho rugeze hashimishije, ariko kandi abashaka gutoba iri terambere nabo ntibazihanganirwa.
Mugenzi Félix