Ingabire Victoire ni ikirura gishaka kwiyambika umwambaro w’intama!
Umuhezangani Ingabire Victoire yongeye kwiha amenyo y’abasetsi yandika ko Leta y’u Rwanda yamwimye uburenganzira bwo gusohoka igihugu ngo ajye gusura umuryango we hanze y’igihugu, ibintu yita ko « bifitanye isano n’impamvu za politike ».
Ingabire Victoire aravuga ibi yirengagije nkana ko abantu bazi ko atari « umunyepolitike » ahubwo ari umunyabyaha uticuza kuba ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse agatera inkunga imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ingabire ni umugizi wa nabi uhora ugambiriye kwiyambika umwambaro w’intama kandi mu by’ukuri ari ikirura cyane ko ahora agambiriye gusubiza u Rwanda mu icuraburindi yitwikiriye kwiyita umunyapolitike.
Uyu mugore w’umugome mu myaka itandatu ishize Umukuru w’Igihugu yaramubabariye maze ava muri gereza adashoje igihano cy’imyaka 15 yari yarakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo iby’amacakubiri, guhungabanya umutekano w’igihugu n’ibindi.
Ni imbabazi uyu mugore w’umugome yahawe nyuma y’igihe kinini atakamba aho yari yasezeranyije ko azaba « umuturage mwiza » ariko yabitesheje agaciro; ibintu biherutse no gutuma Urukiko Rukuru rwanga kumuhanaguraho ubusembwa.
Ibyo Ingabire avuga byose akwiye kuzirikana ko afite umukoro wo kubanza kugororoka mbere yo gusiga icyasha ubuyobozi bwamuhaye imbabazi ubwo yari azikeneye.
Biraro Ernest