25-05-2026

Jambo ASBL ntawabagize “impunzi”, ni mwe mwazigize kubera ubuhezanguni bwanyu! 

0

Ruhumuza Mbonyumutwa, umwe mu bashinze agatsiko ka Jambo ASBL, noneho yihandagaje avuga ko “nta bumwe buragerwaho mu Rwanda” kuko ngo “impunzi zangiwe gutaha mu Rwanda”.

Mu nyandiko zidafite umutwe n’ikibuno uyu Ruhumuriza amaze iminsi asangiza abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa X yerura ko abo yita “impunzi” ari bagenzi be babana mu gatsiko ka Jamo ASBL gasanzwe kagizwe n’abahezanguni babarizwa i Burayi bakomoka ku nterahamwe n’abajenosideri.

Ikinyoma cy’uko ngo “impunzi zangiwe gutaha mu Rwanda” gikwirakwiza n’interahamwe n’abazikomokaho dore ko leta y’u Rwanda nta ko itagize ngo icyure impunzi ndetse ndetse abarenga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane barataha dore ko na sitati y’ubuhunzi mu Rwanda yakuweho mu mwaka wa 2018.

Gukuraho sitati y’ubuhunzi bivuze ko abari impunzi hagati y’umwaka wa 1959 n’uwa 1998 bagombaga gutaha ku neza, kuko icyatumye bahunga cyari cyararangiye. Ni mu gihe umubare munini w’abamenye ayo makuru batashye, maze abandi bahitamo kuguma mu bihugu byari bibacumbikiye ku mpamvu zabo bwite.

Ikibabaje ni uko bamwe mu bayoboke Jambo ASBL bafite abavandimwe babo bavuye mu buyobe maze bagahitamo gutaha mu Rwanda ndetse bakanaba barashoye imari mu Rwanda aho bakataje mu kubaka igihugu cyabo.

Kwiyita “impunzi za politiki” kw’abambari ba Jambo babikoreshwa n’ipfunwe ndetse n’ikimwaro byo kuba bagishyigikiye ababyebi babo kandi abo babyeyi bafite icyasha cyo kuba bari mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jambo ASBL kandi ivuga ko ngo leta y’u Rwanda yangiye inzira y’ibiganiro abo biyita impunzi ariko kandi ibi ni ukwigiza nkana kuko nta n’umwe utazi ibiganiro byiswe “ibyo mu rugwiro”.

Muri ibyo biganiro  Leta y’u Rwanda irangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi yatumiye andi mashyaka ndetse n’abanyepolitiki batandukanye mu nyuma yo guhagarika jenoside mu gushakira hamwe ibisubizo mu rugendo rwo kubaka igihugu, ibindi biganiro interahamwe, abazikomokaho ndetse n’ibigarasha bashaka byo ni ibiteye bite?

Ikindi ni uko Jambo ASBL ibeshya ko impunzi nyinshi z’abanyarwanda ziri muri Congo nyamara bo ntibashobora kwerekana inkambi n’imwe izi mpunzi zicumbitsemo, gusa ikizwi ni uko abo bita impunzi ari FDLR n’abo yafashe bugwate bakomeza gukoreshwa n’izi nterahamwe zifatanyije na leta ya Tshisekedi ngo bakomeze guhungabanya u Rwanda.

Bamwe mu bagerageje gutoroka FDLR barataha bagasubizwa mu buzima busanzwe, ndetse na leta y’u Rwanda ntihwema kwakira abatashye ikanabasubiza mu buzima busanzwe.

Jambo ASBL kwiyita impunzi ni uburyo bwo kugira ngo bakomeze babeshweho n’abazungu cyane cyane Leta y’u Bubiligi ihora ibakingiye ikibaba.

Nta na rimwe agatsiko ka Jambo ASBL kazigera kabeshya Abanyarwanda, icyo bakwiye kumenya ni uko ubu abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ndetse batazigera bashukwa n’ibinyoma byabo.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading