Kugira Amb. Nduhungirehe Minisitiri byatitije interahamwe n’ibigarasha!
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2024, Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma aho by’umwihariko yagize Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Ni inkuru yakangaranyije ibigarasha n’abakomoka ku nterahamwe n’abajenosideri bibumbiye mu dutsiko tunyuranye turimo Jambo ASBL, FDU-Inkingi n’utundi, cyane ko bwana Nduhungirehe ari umwe mu Banyarwanda batahwemye kunyomoza izi nyangabirama no kuzishyira hanze.
Icyagaragaye ni uko izi nterahamwe n’ibigarasha bashaka kuzura icyiswe “RwandaClassified” umushinga wateguwe n’abanzi b’ubuyobozi bw’u Rwanda maze ushyirwa mu bikorwa n’abanyamakuru 50 muri gahunda ibyo u Rwanda rwagezeho, uwo mushinga ukaba waramaze kubapfira ubusa cyane ko icengezamatwara ryabo nta muntu uryitayeho yaba mu Rwanda ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.
Izi nyangabirama kubera ubwoba zifite zatangiye guhimbira Nduhungirehe ibinyoma by’uko ngo “ahungishijwe iperereza ryamukorwagaho ryo guharabika“ ibintu bavuga bahuza n’ibihuha bidafite umutwe n’ikibuno biri muri uriya mushinga wa “RwandaClassified” wamaze kugonga igikuta.
Interahamwe n’ibigarasha bavuga kandi ko Nduhungirehe “yibasira Impunzi z’abanyarwanda” ziri hirya no hino hanze, ariko ibyo babiterwa n’ipfuwe ryo kumva ko bo iyo banditse ku mbuga nkoranyambaga ntawabasubiza ndetse n’ugerageje kubasubiza ari umuyobozi ukomeye aba ari ukubibasira.
Amb Nduhungirehe ntiyahwemye kunyomoza abifuriza ikibi u Rwanda, abasesenguzi basanga agiye mu mwanya mwiza wo gukomeza kubakira ku byagezweho mu gutsura umubano mwiza n’amahanga ari nako akomeza kuvuganira u Rwanda.
Ibigarasha n’interahamwe bararye bari menge kuko Amb Nduhungirehe ntazahwema kubashyira mu mwanya bakwiye kuba barimo ndetse no gukomeza kunyomoza ibinyoma byabo dore ko abikora neza anatanga ibimenyetso.
Mugenzi Félix