U Rwanda rwongeye guha ikaze ba bajenosideri bakomeje kubuyera muri Niger
Leta y’u Rwanda binyuze kuri Ambasaderi wungirije mu Muryango w’Abibumbye, Robert Kayinamura, yatangaje ko yiteguye kwakira Abajenosideri batandatu barekuwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda bamaze imyaka itatu muri Niger aho babuze igihugu kibakira.
Ibi Ambasaderi Kayinamura yabitangaje imbere y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano kuri uyu wa 11 Kamena 2024, ni mu gihe Perezida w’urwego mpuzamahanga rushinzwe gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT), Graciela Gatti Santana, we yasabaga ko iki kibazo cyakemurwa mu buryo burambye.
Ambasaderi Kayinamura kandi yeretse akanama k’umuryango w’abibumbye ko mu gihe cyashize n’ubu, guverinoma y’u Rwanda yashimangiye kenshi ko aba Banyarwanda bahawe ikaze mu gihugu cyabo. Birajyana na gahunda ya guverinoma, aho ibihumbi by’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barangije igifungo, ubu babana mu mahoro n’abarokotse.
Aba bajenosideri nyuma yo gufungurwa bakomeje gusaba ko hari ibihugu byabakira kuko ipfunwe n’ikimwaro byabo byatumaga bataza mu Rwanda, gusa ntibyabahiriye kuko imiryango yabo ntako itagize ngo ishake ibihugu bibakira ariko byaranze.
Soma kandi: Abajenosideri bakomeje kubuyera muri Niger bakwiye gutahuka mu rwababyaye: Dore impamvu!
Umuryango w’abibumbye uha amafaranga bariya bajenosideri yitwa ayo kubatunga, gusa byaje kugaragara ko ayo mafaranga bayashora mu gufasha imitwe y’iterabwoba nka FDLR n’indi yiyita ko ishaka gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse bamwe muri bo bagiye babigaragaza mu biganiro bakoranaga n’interahamwe ku mizindaro ya YouTube.
Ku ikubitiro aba bajenosideri bari umunani barimo Zigiranyirazo Protais, Col Nteziryayo Alphonse, Capt Sagahutu Innocent, Mugiraneza Prosper, Maj Nzuwonemeye François-Xavier, Lt Col Nsengiyumva Anatole na Lt Col Muvunyi Tharcisse.
Gusa nyuma uwitwa Muvunyi Tharcisse wabaye umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare yasanzwe yapfiriye mu bwogero tariki ya 10 Kamena 2023 azize uburwayi, naho Tariki ya 7 Gicurasi 2023, Nsengiyumva na we yasanzwe mu nzu yapfuye, nawe yazize uburwayi.
Imiryango yabo yakomeje gukora imyigaragambyo mu burayi ariko bimwe amatwi ahubwo bagirwa inama yo gutaha mu rwababyaye dore ko nta cyo barusha abandi basoje ibihano byabo bakaba baratashye mu miryango yabo aho bafatanya n’abandi mu kubaka u Rwanda.
Mugenzi Félix