Nkuriza Amiel, umuhezanguni ugitsimbaraye ku matwara ya ‘Parmehutu’!
Nkuriza Amiel, Intagondwa y’interahamwe yasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikaba by’umwihariko imaze igihe ibundabunda muri Suwede, yumvikanye ku muzindaro wa YouTube ubarizwa mu kwaha kw’interahamwe igoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Byari mu kiganiro uyu Nkuriza yagiranye n’umuhezanguni mugenzi we, Musabyimana Gaspard, aho yatesheje agaciro imbaraga Umungango FPR-Inkotanyi n’izari ingabo zayo (APR) bashyize mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no gusana igihugu interehamwe zari zasize ari umuyonga.
Uyu muhezanguni w’umugome yihanadagaje avuga ko ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwaje bugashyiraho igitugu cya gisirikare nyamara ibyo si ko biri kuko ahubwo Abanyarwanda bakiriye Inkotanyi nk’abacunguzi bakiruhutsa kuko bari bakize ingoma mbi yabicaga ndetse ikabacamo ibice.
Aba bahezanguni bombi kandi ubwo baganiraga bivuyemo nk’inopfu bagaragaza ko bari bashyigikiye ndetse ko bagitsimbaraye kuri politiki zigamije gucamo ibice Abanyarwanda.
Aha babigaragaje bavuga ko MDR n’andi mashyaka yacagamo ibice Abanyarwanda “yari akwiye kuba akiraho” akanakomeza uwo mugambi wayo mubisha, ibi bikaba ari nko kwirigita bagaseka kuko ubu Abanyarwanda bunze ubumwe bigoye ko hari uwabasubiza inyuma.
Kubera umutima wuzuye urwango ndetse n’ubuhezanguni bushingiye ku ivanguramoko, izi nyangabirama zombi zakwije ibi bihuha zivuga ko “hari abantu bagiye bicwa” FPR-Inkotanyi ikimara kubohora u Rwanda.
Nyamara ibi ni ibinyoma byambaye ubusa kuko Inkotanyi zaje zigaha ubuzima Abanyarwanda ndetse na n’ubu Leta irangajwe imbere na FPR Inkotanyi yamaze gushimangira ko ishyize imbere kwunga Abanyarwanda bakaba umwe.
Icyo umuhezanguni Nkuriza n’abandi bahuje imyumvire bakwiye kumenya ni uko nta munyarwanda wakwifuza gusubizwa mu mateka mabi yo kureberwa mu ndorerwamo y’ubwoko.
Ndayambaje Marc