27-07-2026

Intagondwa za FDU-Inkingi ntiziyumvisha uburyo zimaze iminsi zicurangira abahetsi

0

FDU-Inkingi – agatsiko k’intagondwa z’interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino i Burayi, kari kwimyiza imoso nyuma y’uko imbaraga zose kashoye mu kubangamira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepeti mu Rwanda zipfuye ubusa.

Izi nyangabirama zabanje kuvuga ko “nta matora azaba mu Rwanda”, gusa bidateye kabiri kwiyamamaza byabaye mu bwisanzure ndetse n’amatora aba mu mutuzo aho Abanyarwanda bo bayafashe nk’ubukwe.

Mu kwikura mu isoni, umumotsi w’aka gatsiko Musabyimana Gaspard, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024, yumvikanye ku muzindaro rutwitsi wabo wa YouTube mu mujinya w’umuranduranzuzi atiyumvisha uburyo Perezida watowe, Paul Kagame, agiye kurahira nyuma y’imitego itabarika bamuteze binyuze mu byo bavugaga.

Mu mvugo z’ibigwari, umuhezanguni Musabyimana yavugaga ko: “Kagame agiye kwigira umwami w’u Rwanda” ndetse ko “afata Abanyarwanda nk’iminyago ye.’’ Gusa ibi bitekerezo bidafite epfo na ruguru bishimangira neza ko uyu Musabyimana agitekereza nk’abo mu gihe cy’umunyagitugu Habyarimana.

Uwo munyagitugu wagushije u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni we wari warigize umwami w’u Rwanda ndetse arenzaho kwiyita “ikinani cyananiye abagore n’abagambanyi,’’ ashaka kugaragaza ko ari igikomerezwa akaba na nyir’u Rwanda n’abarutuye.

Intagondwa zo muri FDU-Inkingi zananiwe kwakira ko zatsinzwe ndetse n’ingengabitekerezo yabo iranduranwa imizi mu Rwanda ariyo mpamvu bahora bahimba birengagije ko Abanyarwanda bari maso ndetse batenda kugwa mu mutego wabo.

Aka gatsiko icyo kirengagiza ariko kazi neza nuko Abanyarwanda bakunda ubuyobozi bwabo by’umwihariko Perezida Kagame kuko yabakuye ibuzimu akabashyira ibuntu mu gihe babonaga byarangiye ndetse nta n’icyizere cyo kubaho bagifite.

Ibi nibyo byatumye mu mwaka wa 2017 Abanyarwanda mu ngeri zose bandika amabaruwa binginga Inteko ishinga amategeko ko yahindura itegekonshinga, kugira ngo Paul Kagame akomeze abayobore.

Ibikorwa bye birivugira ndetse ni nayo mpamvu akomeza kugaragarizwa urukundo akanatorwa ku kigero gishimishije. Induru ya FDU-Inkingi ntabwo iteze kubuza impala gucuranga!

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading