Ni ukuva mu bwiza tujya mu bundi: Ibyo kwitega muri manda nshya ya Perezida Kagame
Ku matariki ya 14-15 Nyakanga 2024 Abanyarwanda baba mu mahanga n’abari imbere mu gihugu bujuje ibisabwa bazindukiye mu bikorwa byo gutora Perezida wa Repubulika ndetse n’abagize inteko ishinga amategeko.
Ku itariki 22 Nyakanga, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ku buryo bwa burundu ibyavuye mu matora aho Paul Kagame yatowe ku kigero cya 99.18%, bisobanuye ko agiye gukomeza kuyobora Abanyarwanda muri manda y’imyaka 5 ni ukuvuga kugera mu mwaka wa 2029.
Ni muri urwo rwego kuri iki Cyumweru itariki ya 11 Kanama 2024 hateganyijwe igikorwa cyo kurahira kwa Perezida Kagame, igikorwa biteganyijwe ko kizitabirwa n’abakuru b’ibihugu ndetse na za guverinoma barenga 30.
Iyi manda isobanuye imyaka itanu yo gukomeza inzira y’ubudasa ku Banyarwanda ndetse no gukomeza urugendo rwo guteza imbere u Rwanda.
Bimwe muri byinshi byitezwe harimo ibikorwa byo guhanga imirimo mishya, aho nibura ku mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250 hibandwa ku bagore n’urubyiruko, bisobanuye ko mu myaka itanu hazahangwa imirimo mishya ikabakaba miliyoni ebyiri.
Hitezwe kandi ko ko mu myaka itanu izamuka ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi rizaba riri kuri 8% buri mwaka naho umusaruro w’inganda ugere kuri 13% buri mwaka.
Hakozwe byinshi mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu myaka yashize, ariko na none haracyari byinshi bikenewe gukorwa kugira ngo imibereho myiza twifuza igerweho ijana ku ijana.
Igwingira riracyari hejuru aho riri kuri 33% hitezwe ko muri iyi manda hazakorwa byinshi mu kurigabanya byibuze rikagera ku kigero cya 15%. Ibi kandi bizakorwa hanibandwa cyane mu kunoza gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.
Abanyarwanda biteze nta gushidikanya ko abayobozi bitoreye bazabagezaho amashanyarazi n’amazi meza kuri bose, ndetse hagakomeza na gahunda y’iterambere ry’imijyi n’icyaro.
Ibi ntibyagerwaho nta bikorwa remezo bishya byubatswe, ari nayo mpamvu hitezwe ko imirimo yo kubaka ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera izarangizwa hubakwe kandi hasanzwe imihanda ya kaburimbo n’imihanda y’imigenderano ndetse kandi hazasozwa kubaka ibyambu bya Rusizi, Karongo na Rubavu.
Gukwirakwiza amazi meza n’amashanyarazi aho ataragera bizagera kuri 100% kandi hanozwe uburyo bwo gucana no guteka burengera ibidukikije. Ibi bizajyana no kubaka ibikorwaremezo by’isukura mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi birimo ibimoteri n’inganda zitunganya amazi yanduye.
Si ibi gusa kandi kuko u Rwanda nk’igihugu kimaze kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga nk’ahabereye ubukerarugendo, nabyo bizongerwamo imbaraga aho byitezwe ko umusaruro uturuka mu bukerarugendo uzazamuka ugere kuri miliyari 1,1$ (2029) uvuye kuri miliyoni 495$ uriho mu 2024.
Ni mu gihe umusaruro uturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro (ku mwaka) uzazamuka ugere kuri miliyari 1,8$ (2029) uvuye kuri 1,1$ (2023).
Ibi bikorwa ndetse n’ibindi byinshi ntibyagerwaho Abanyarwanda badafite ubuzima buzira umuze, ni nayo mpamvu hazakomeza kongerwa umubare n’ubushobozi bw’abakozi bo mu buvuzi kandi hakanubakwa ndetse hakavugururwa ibitaro birimo ibya Muhororo, Gisenyi, Masaka, Ruhengeri, n’ibindi.
Hejuru yibi bikorwa by’iterambere byose hari ukuba himakajwe ubumwe bw’Abanyarwanda, ubwizerane n’ubudaheranwa no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ni nayo nkingi y’iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho mu myaka 30 yonyine.
Kuba Abanyarwanda biteze ko ibi bikorwa ndetse n’ibindi byinshi bigamije guteza imbere igihugu bizagerwaho ntakabuza, si ukurota cyangwa se ibyifuzo bidafite aho bishingiye, ahubwo nuko babonye ko bishoboka nyuma yabo ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi burangajwe imbere na Paul Kagame buvanye Abanyarwanda ibuzimu rukabashyira ibuntu mu myaka 30 gusa.
Ubwo ni ubudasa bw’Abanyarwanda ndetse ni nabwo bushimangira ko iyi myaka 5 iri imbere izaba ari iy’amata n’ubuki ari ukuva mu bwiza Abanyarwanda bajya mu bundi.
Muvunyi Balthazar