Umuburo ku bashaka kuyobya Abanyarwanda banyuze mu nsengero
Perezida Paul Kagame, yatangaje ko ashyigikiye ifungwa ry’insengero igenzura ryasanze zitujuje ibisabwa, atanga umuburo kuri ba rusahurira mu nduru bazishinga bagamije kuyobya no gucucura Abanyarwanda imitungo yabo bitwaje Imana.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024 nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente n’abadepite 80 binjiye mu Nteko ishinga Amategeko.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ko insengero zimwe zinyunyuza imitsi y’abakirisitu. Ati “Ayo makanisa amwe yagiyeho kugira ngo akamure na duke abantu bari bafite bibonere umutungo wabo.”
Aha andi yongeye kunenga abakoresha ubuhanuzi ahubwo bagamije kuyobya abaturage no kubambura bityo anabateguza ko igihe badahinduye imyumvire hazajyaho umusoro.
Ati “Aba bantu bateka umutwe, bakanyuza mu bintu by’amadini, amakanisa ,bakambura abantu ibyabo, umutungo wabo, biraza gutuma dushyiraho umusoro. Umuntu ajye asorera icyo yinjije wenda ayo mafaranga yazafasha kugoboka abo baba basize iheruheru.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko ubwo izo nsengero zafungwaga bamwe babyuririyeho bavuga ko byakozwe atabizi, dore ko hari n’interahamwe n’ibigarasha bo bavugaga ngo “ni uguhungabanya uburenganzira bw’Abanyarwanda” – ibintu bishimangira ko izi nyangabirama zifite inyungu mu kajagari kari mu nsengero n’amadini.
Soma kandi: Interahamwe n’ibigarasha bungukira iki mu kuba hari Abanyarwanda basengera ahashyira ubuzima bwabo mu kaga?
Aha Perezida Kagame yavuze ko ifungwa ryizi nsengero abizi kandi abishyigikiye ndetse anasezeranya ko atazigera yihanganira Ibintu by’akajagari ahantu aho ari ho hose yagize ati “Ibitubahirije amategeko ntibikwiriye kubaho,noneho yaba byaba biri mu madini ntabyo nshaka. Nzabirwanya rwose.”
Mugenzi Felix