Ingabire Victoire yongeye gushimangira ishyari n’urwango afitiye ubuyobozi bw’u Rwanda
Umuhezanguni Ingabire Victoire kuri uyuwa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2024 yumvikanye atega iminsi Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) ari nako yibasira ubuyobozi bwayishyizeho mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’Abanyarwanda.
Ibi uyumugore w’umugome yabigaragarije mu kiganiro kidafite epfo na ruguru yagiriye kumuzindaro we rutwitsi wa YouTube aho yihandagaje akavuga ko ingingo z’ibanze zigize iyi gahunda “zitazashoboka”.
Izo ngingo zirimo guhanga imirimo mishya, guteza imbere ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga, kunoza iremery’uburezi, kurwanya igwingira n’imirire mibi no kunoza imitangire ya servivisi.
Mu kuvuga ko NST2 itazashoboka byonyine bishimangira ko uyumuhezanguni nta neza yifuriza Abanyarwanda ndetse ko afitiye ishyari ubuyobozi bw’u Rwanda bukora ibishoboka byose ngo imibereho y’Abanyarwanda irusheho gutera imbere.
Mu gutega iminsi NST2, umuhezanguni Ingabire icyo atazi ni uko NST1 yagenze neza kabone n’ubwo atahwemye kuvuza induru yitambika mu ntambwe z’iterambere Abanyarwanda bateye mu myaka irindwi ishize babifashijwemo n’ubuyobozi bwabo.
Ingabire yemerewe gukomeza kuvuga ubusa ariko ntabwo ateze guhindura ukuri kw’ibihari aho by’umwihariko ubu ku isi u Rwanda rubarwa mu bihugu bicye byazuye ubukungu bwabyo buvuye munsi ya zeru kubera imiyoborere myiza.
Uyu mugore wiyeguriye amacakubiri yongeye kadi kugaragaza ubuhezanguni bwuzuye umutima we muri kiriya kiganiro ubwo yavugaga ko “u Rwanda ntiruteze kuva mu bukene” – ibi nabyo bishimangira ubugome ndengakamere bwamusaritse!
Gusa icyo atazi ni uko ibipimo bitandukanye bishimangira ko nyuma y’imyaka 30 ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rugenda rurushaho kwihuta mu iterambere ari nako imibereho y’Abanyarwanda imera neza kuruta iy’Abanyafurika benshi – ibintu n’Abanyarwanda ubwabo bemeza ko babona.
Icy’ingenzi Ingabire akwiye kuzirikana nuko urusaku rwe nta na rimwe rwigeze rubuza abanyarwanda n’ubuyobozi burangajwe imbere na FPR Inkotanyi gufatanya kwesa imihigo bahize.
Akwiye kumenya ko ata inyuma ya Huye kuko abanyarwanda bazi neza aho bagana bahereye ku ho imiyoborere ya Perezida Kagame yamaze kubakura n’aho ibagejeje ibahindurira ubuzima.
Ndayambaje Marc