FDLR yadagazwe mu gihe umubyeyi wayo wa batisimu akomeje uburyarya
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR uri kugaragaza ko utizeye ahazaza hawo muri iki gihe hakomeje kwigwa uburyo watsinsurwa kabone n’ubwo ubutegetsi bwa Tshisekedi bwo bukomeje kuwutsimbararaho mu buryarya bugaragarira buri wese.
Nk’urugero, “umuvugizi” w’uyumutwe, interahamwe kabombo Curé Ngoma, yumvikanye kuri Radiyo Ijwi rya Amerika mu gitondo cyo kuri uyuwa Mbere tarikiya 26 Kanama 2024 mu mvugo zumvikana mo ukwiheba ubwo yavugaga ku biganiro by’amahoro bimaze iminsi bihuriza i Luanda muri Angola intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika iharanira Demokarasiya Congo.
Ngoma yavuze ko interahamwe avugira zumva mu itangazamakuru ibya biriya biganiro ndetse ko ibivugirwamo birimo umugambi wo gutsinsura FDLR “bibaye ariko bimeze byaba ari urujijo (…) kuzana mo ngo guhiga imitwe yitwaje intwaro biri kugaragara ko ikibazo basa nk’abongeye kugisubiza ibubisi.”
Soma kandi: Abamaze igihe bishingikirije FDLR umutimanturi mu gitereko
Uyu mumotsi w’ibyihebe n’interahamwe za FDLR yumvikanye kandi mu mvugo z’amaganya zirimo ko FDLR “ntabwo turi menace [ikibazo]y’akarere ” – nimu gihe nyamara uyu mutwe w’iterabwoba uri kuruhembe rw’ihungabanya umutekano binyuze mu kwica, gusahura no gusambanya abagore n’abana kugahato muri Congo.
FDLR kandi muri Gashyantare 2021 yishe uwari Ambasaderi w’uButaliyani muri Congo bwana Luca Athanasio, mu mwaka wa 1999 ho uyu mutwe wiciye muri Parikeya Bwindi iherereye muri Uganda bamukerarugendo babiri b’Abanyamerika.
Ni mu gihe uyu mutwe udasiba kugaba ibiteroshuma k’u Rwanda n’ibitero by’intambara birimo ibiheruka muri Kamena 2022 aho ufatanyije n’ingabo za Tshisekedi warashe mu Rwanda ibisasu byo mu bwoko bwa ‘122mm rockets’ – ubu Curé Ngoma witwa ko avugira izi nkoramaraso ahera he avuga ko zidateje ikibazo akarere?
Ku rundir uhande, n’ubwo FDLR igaragaza ubwoba bwo gutsinsurwa, ubutegetsi bwa Tshisekedi bwo bukomeje guseta ibirenge no kubura ubushatse bwa politike mu kurangiza iki kibazo.
U Rwanda rwo rugaragaza ko mu gihe FDLR ikivuna umuheha ikongezwa undi muri Congo ari nako ihuza n’ubutegetsi bw’icyogihugu umugambi mubisha wo “gukuraho” ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye, rutazahwema gukaza ubwirinzi mu buryo bwose bushoboka.
Ubwanditsi