Tshisekedi yongeye gushotora u Rwanda!
Ku gicamunsi cyo kuwa 29 Kanama 2024, umusirikare wa FARDC wari kumupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo uzwi nka‘petite barrière’, yarashe amasasu menshi ku butaka bw’u Rwanda, ndetse yangiza n’inzu.
Ubu bushotoranyi bw’ingabo za Tshisekedi bukomeje gushimangira ko Kinshasa yifuza gusunikira u Rwanda mu ntambara cyane ko Perezida Tshisekedi atahwemye kwikomanga mu gatuza ko azatera u Rwanda maze agakuraho ubuyobozi buriho.
Iki gitero kibaye nta gihe gishize habaye inama ishyiraho inzira yo gukuraho burundu umutwewa FDLR – umutwe ugizwe n’interahamwe n’abajenosideri basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse usanzwe ukorana bya hafina FARDC.
Ibitero kubutaka bw’ u Rwanda si u bwa mbere bibaye muri uyumwaka. Muri Mutarama, umusirakare wa Kongo yavogereye ubutaka bw’ u Rwanda araraswa, ndetse hatabwa muri yombi abandi babiri bari bari kumwe.
Mu ntagiriro za 2023, indege y’ intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda maze nayo iraraswa. Si ibi gusa kuko hari n’ubwo muri 2022 FARDC ifatanyije na FDLR yarashe ibisasu biremereye inshuro zigera kuri ebyiri, aho abantu bapfiriye muri ibi bitero ndetse n’ ibikorwaremezo birahangirikira.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubwo aheruka kuganira na France 24 yavuze ko u Rwanda nta kintu na kimwe kiruteye ubwoba ndetse ko rwiteguye kurwana igihe byaba bibaye ngombwa.
Mutijima Vincent