Umuryango mpuzamahanga ukwiye guhagurukira ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje ubushotoranyi ku Rwanda
Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gikomeshe ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda gusa igitangaje ni uburyo imiryango mpuzamahanga ikomeje guterera agati muryinyo.
Ku wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo, indege y’intambara yiki gihugu kunshuro ya kabiri yongeye kuvongera nanone ikirere cy’u Rwanda ihita isubira muri Congo, Ibi kandi bibaye mu gihe hari hashize ibyumweru bitatu gusa indi ndege y’igisirikare cya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ivogereye ikirere cy’u Rwanda, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Leta y’u Rwanda binyuze mu biro by’umuvugizi wayo yahise yongera gusohora itangazo yihanangiriza ubutegetsi bwa Kongo kuri ubu bushotoranyi inayisaba ko buhagarara, leta y’u Rwanda yerekanye ko Abayobozi ba congo basa nk’aho batizwa umurindi na bamwe mu bagize umuryango mpuzamahanga bakunze gushinja u Rwanda ibibi byose bibera muri congo, bakirengagiza bikorwa by’ubushotoranyi bikorwa n’ubuyobozi bw’icyo gihugu.
Ibikorwa by’ubushotoranyi by’iki gihugu kandi bimaze minsi kuko muri Gicurasi na Kamena ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije n’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR barashe mu Rwanda inshuro zirenga eshatu ibisasu biremereye byo mu bwoko bwa ‘rockets’, nkuko byatangajwe n’ igisirikare cy’u Rwanda.
Mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka gusa Repuburika ya Demokarasi ya Congo imaze gukora ibikorwa birenga bitanu bivogera ubusugire n’umutekano w’Abanyarwanda.
Ibi bikorwa bibisha by’igihugu cya Congo byabanjirijwe kandi n’imvugo za Perezida Tshisekedi ubwe, bamwe mu baministiri be ndetse n’abandi bayobozi bakomeye muri icyo gihugu barimo abakuru b’inteko ishinga amategeko imitwe yombi, bagiye bakomeza kumvikana mu mvugo zihembera urwango.
Si ibyo gusa kandi na mbere yaho Ingabo za congo FARDC zifatanyije n’umutwe wa FDLR yashimuse abasirikare babiri b’u Rwanda ubwo bari ku burinzi; ibintu byakurikiwe no kuba umusirikare wa FARDC yarinjiye mu Rwanda arasa abapolisi b’u Rwanda gusa ntibyamuhiriye kuko nawe yahise ahasiga ubuzima.
Ubushotoranyi ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gukora, buraca amarenga ko Perezida Tshisekedi ntakindi ashaka kitari ugutangiza intambara ku Rwanda. Ibi byose bikerekana ubushake bucye bwa Congo mu kubahiriza amasezerano ya Luanda ndetse n’aya Nairobi.
Umuryango mpuzamahanga ntukwiye kwicara ngo urebere ubutegetsi bwa Congo buvogera ubusugire n’umutekano by’Abanyarwa mu gihe u Rwanda rukomeje gutanga umusanzu warwo mugushakira umuti ikibazo kiri muri Congo.
Muvunyi Blaise