Ingabo za Tshisekedi zongeye gutera u Rwanda, abanyerondo bazisubiza inyuma!
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2024, abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi (FARDC) binjiye ku butaka bw’u Rwanda barasa amasasu menshi ubwo bashakaga kwiba inka y’umuturage.
Gusa, irondo ry’umwuga ku ruhande rw’u Rwanda ryahagobotse maze FARDC ikorana bya hafi n’interahamwe za FDLR iteshwa iyi nka itarayirenza umutaru ndetse abari bagabye igitero amaguru bayabangira ingata basubira muri Congo.
Iki gitero cy’ubushotoranyi ingabo za Tshisekedi zakigabye mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu ho mu Burengeraziba bw’u Rwanda.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi gushize undi musirikare wa FARDC wari uri ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo uzwi nka ‘petite barrière’, yarashe amasasu munshi mu Rwanda akangiza inzu y’umuturage.
Ubu bushotoranyi bugera kuri bubiri mu gihe kitageze ku byumweru bibiri bugaragaza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwamaramaje guteza umutekano muke Abanyarwanda baturiye imbibi za Congo.
Ni mu gihe Kandi Perezida Tshisekedi yatangarije mu ruhame ko afite umugambi wo gutera u Rwanda maze agakuraho mugenzi we Paul Kagame.
Gusa, abaturage muri rusange ntibakwiye kugira impungenge kuko umutekano w’u Rwanda urinzwe cyane ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zihora ziri maso.
Mutijima Vincent