31-07-2026

Inkuru mbi ku nterahamwe n’abajenosideri: Rutunga Venant agiye gufungwa imyaka 20

0

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipakakuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2024, rwakatiye Rutunga Venant wahoze ayobora ikigo cya ISAR igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Rutunga w’imyaka 75 yahamijwe ibyaha birimo icya jenoside ndetse n’icyo kurimbura imbaga nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, ariko by’amatakirangoyi yahakanye ibi byaha nyamara nawe ubwo azi neza ko Abatutsi bahungiye muri ISAR batiyahuye ahubwo ari we wabahururije ngo bicwe n’abajandarume ndetse n’interahamwe.

Umujenosideri Rutunga azwiho by’umwihariko kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi barenga 1000 bahungiye muri ISAR Rubona, aho ari we wahamagaye Interahamwe zabishe.

Uyu mujenosideri kabombo ubutabera bw’Ubuholandi bwamwohereje u Rwanda ku itariki ya 26 Nyakanga 2021.

Abandi bagize uruhare mu bwicanyi bwa ISAR Rubona bafatanije na Rutunga na Ndereyehe bakwiye gushyikirizwa ubutabera harimo Nyabyenda Pierre wari ushinzwe ubushakashatsi na Shyirambere Jean Damascène wari ushinzwe icungamutungo.

Ikatirwa rya Rutunga ni ubutumwa bukomeye kubandi bajenosideri bakihishahisha, bakwiye kumenya gusa ko umunsi wabo nabo uzagera bitinde bitebuke maze bakisanga imbere y’ubutabera bakaryozwa amaraso bamennye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading