30-07-2026

Abarundi bahatirwa kuramya Ndayishimiye wiyemerera kuba afite ibiryo bipfa ubusa mu gihe nyamara bicira isazi mu jisho – Amashusho

0

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo”,Abarundi nabo agahinda batewe na CNDD-FDD mu mwaka wa 2024 nibo ubwabo babasha kukarondora.

Kuva mu mwaka wa 2005, agatsiko k’iterabwoba kubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside buri gihe kitoramo umutegetsi mubi,uganisha habi u Burundi,Petero Nkurunziza na Ndayishimiye Evariste ntibatorewe umwanya w’ubuyobozi kubera ko bafite icyerekezo kizima ahubwo amabi yabo niyo yatumye bicazwa kuntebe y’ubuyobozi.

Ibara ryo kwicaza kuntebe y’ubuyobozi abantu badashobotse nk’abo ni ikosa rikomeye ryakozwe n’agatsiko k’abantu mbarwa biganjemo abihaye ipeti rya jenerali ubu bakaba ari bamwe mu bagize uwo mutwe w’iterabwoba wa CNDD-FDD.

Kugeza magingo aya, nta banga riri mu kuba mu mwaka wa 2005 uwari umuyobozi wa CNDD-FDD Hussein Radjabu yarafashe Nkurunziza akamugira Perezida w’u Burundi, impamvu nta yindi ni ukuba ari umugabo udashoboye ndetse uteri uzi iyo biva n’iyo bijya.

Ni nako kandi byagenze kuri Ndayishimiye kuko kuba Nkurunziza yaramugiriye icyizere akamwiyegereza ni ukuba gusa ari umugabo udashobotse kandi udashoboye, nyamara nubwo bimeze gutyo.

Ingaruka z’imiyoborere mibi bo ubwabo bihitiyemo, nibo ba mbere zagezeho; Nkurunziza yafunze Hussein Radjabu wari umuyobozi w’ishyaka CNDD-FDD ndetse biza kurangira na Ndayishimiye yishe Nkurunziza amuhaye uburozi.

Mu gihe Petero Nkurunziza yatotezaga abarwanya ubutegetsi bwe ndetse yibasira itangazamakuru ryigenga kimwe n’abandi bavuga rikumvikana mu Burundi, icyakurikiyeho ni ukuzamura intugu ndetse yereka abarundi ko yifuza ko bamusingiza.

Uru rugero rubi nirwo Ndayishimiye yahise akurikiza, ubu akaba yitwa “Papa Burundi” naho umugore we ubu akaba yitwa “Mama Burundi”. Uyu muco mubi yarawimitse bigera aho bamwe bamusuhuza bamupfukamiye kandi bazi neza uko arushaho kuganisha habi u Burundi.

Ubu hashize imyaka igera kuri 20, u Burundi busahurwa ku manywa y’ihangu ndetse kugeza ubu banki y’igihugu nta faranga riyisigayemo. Igihugu kirakennye ku buryo bukabije kuko kiyobowe n’abantu bashyize imbere gusa gucinya inkoro kuri “papa Burundi” ari we Ndayishimiye.

Yaba Nkurunziza ndetse na Ndayishimiye, bombi bahuriye ku myitwarire imwe imbere y’ibibazo by’urudaca byugarije igihugu cyabo,aho kubike mura bagiye bategura ibiterane bakavuga ko Imana ariyo gisubizo cy’ibibazo byose byugarije Abarundi.

Si ibyo gusa ahubwo bongeraho no kujandika igihugu mu ivangura rishingiye ku moko ndetse bakabeshya abarundi ko u Rwanda ari umwanzi w’igihugu cyabo kugirango bakomeze kubarangaza.

“u Burundi ni ubusitani bwa Edeni”, ayo ni amagambo Ndayishimiye ahoza mu kanwa ke mu gihe abarundi bakomeje kwicira isazi mu jisho, “Dufite umugisha wo kuba igihugu cyacu gikize cyane ndetse vuba rwose twese tuzaba turi abakire”. 

Uyu mutegetsi kandi ntasiba kumvikana yigamba ko ahunitse za toni z’ibiribwa bitandukanye mu gihe nyamara Abarundi hirya no hino mu gihugu bo baba babuze icyo bashyira ku munwa bitewe n’inzara ikomeje kubayogoza.

Kugeza magingo aya, ahubwo abarundi bose barushaho kugwa mu mwobo w’ubukene bukomeye. Kugeza ubu, ifaranga ry’u Burundi ryamaze guta agaciro, ibicuruzwa by’ibanze nkenerwa bya buri munsi birahenze ku buryo umubare munini w’Abarundi nta bushobozi bafite bwo kubigura.

Bamwe mu Barundi bafashe icyemezo cyo guteza utwabo ndetse biyemeza guhunga igihugu cyabo gikomeje kugana mu mwobo w’ubukene bukabije. Igiteye inkeke kurushaho ni iki gihugu cyamaze kwigarurirwa n’inkoramaso gusa zirushaho kukiganisha habi kurushaho.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading