01-09-2026

Impamvu urubanza rw’umuhezanguni Charles Onana rwateye interahamwe n’abazikomokaho gucika ururondogoro

0

Tariki ya 11 ukuboza 2024 mu Bufaransa haratangira urubanza ruzamara iminsi ine aho Charles Onana Umunya-Cameroon ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa azaburanishwa ku byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yarezwe n’ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa.

Ni ibyaha umuhezanguni Onana yakoze binyuze mu bitabo yandika ndetse no mu biganiro akunze gukorera mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’imbuga nkoranyambaga aho aba yumvikanisha ko “nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho mu Rwanda”.

Umuhezanguni Onana yagiye yumvikana kandi inshuro nyinshi yiyemerera ko ashyigikiye Guverinima y’abakoze Jenoside aho yagiye atagatifuza Radiyo rutwitsi RTLM n’ibindi bishimangira ko ari igikoresho cy’abateguye ndetse bagashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo urwo rubanza rutangire, interahamwe zasaze zasizoye ku mbuga nkoranyambaga barimo kwerekana ko bashyigikiye iyi nkozi y’ibibi ndetse usibye no kumushyigikira banatangiye gukusanya amafaranga yo kumufasha muri urwo rubanza.

Ku rundi ruhande, hari n’Abanye-Congo bagaragaza ko bari inyuma y’uyu Onana aho nabo ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kumushyigikira dore ko uyu mugabo mu mwaka ushize yatumiwe na Perezida Tshisekedi wamuhaye umwanya akamurika igitabo  yise ko ari “jenoside yakozwe muri Congo”.

Mu nterahamwe zishyigikiye uyu mugabo higanjemo benshi bo muri FDU Inkingi dore  ko mu mwaka wa 2018 uyu mugabo yahawe igihembo cyiswe “Prix Ingabire Victoire” igihembo gihabwa umuntu wagize uruhare rukomeye mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gihembo kikaba gutanwa n’urugaga rw’abagore b’interahamwe bashamikiye kuri FDU Inkingi ikuriwe na Ingabire Victoire.

Uyu mugabo w’umugome arihandagaza akavuga ko Leta y’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani” itigeze itegura Jenoside yakorewe Abatutsi akemeza ko nta kintu cyabigaragaje ashingiye kuri ibyo akanzura ko “nta Jenoside igomba kuvugwa”.

Mu gihe ibyaha byaba bimuhamye uyu mugabo azakatirwa igifungo cy’umwaka n’ihazabu y’ibihumbi 45 by’Amayero (arenga miliyoni 67 Frw).

Kuba Interahamwe zikomeje gusakuza ni icyerekana ko ibintu byabakomereye ndetse uyu mugabo bagiye bakoresha mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ibintu bigeye kumukomerana.

Urusaku ku mbuga nkoranyambaga rw’izinyangabarama ntiruteze gutuma uyu mugabo aba umwere, kuko ntawagiriye nabi u Rwanda n’Abanyarwanda byigeze bigwa neza.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading