14-05-2026

Tshisekedi yihishe intumwa ya EU kubera gutinya ko imusaba kwitandukanya na FDLR

0

Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (EU) mu Karere k’Ibiyaga bigari Johan Borgstam yageze i Kinshasa tariki 8 Ukwakira 2022, ubwo byari biteganyijwe ko ahura na Tshisekedi ariko byaje kurangira badahuye kuko Tshisekedi yatinye ko uyu munyacyubahiro nawe ari bumushyireho igitutu cyo kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Luanda na Nairobi.

Ni mu gihe ibihugu by’amahanga bikomeje gushyira igitutu kuri Tshisekedi ngo yubahirize amasezerano y’amahoro yasinye dore ko amusaba kwitandukanya n’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse akaganira n’Abanye-Congo bagenzi be bo muri M23.

Intumwa ya EU yasuzuguriwe i Kinshasa ubwo nyuma yo kubonana na Ministiri w’ungirije w’Ububanyi n’Amahanga, yerekeje mu Perezidansi ya Congo aho yagombaga guhura na Tshisekedi, ariko bikarangira batabonanye nyuma yo kumutegereza amasaha agera kuri ane yose.

Tshisekedi wahawe akato mu ruhando mpuzamahanga aragendera kure umuntu wese wamushishikariza gushyira imbere amahoro.

Uyu mutegetsi yumva gusenya FDLR byaba ari ukwikora mu nda, ni mu gihe u Burayi, Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bushinwa bose bakomeje kumushyiraho igitutu ngo yitandikanye n’uyu mutwe w’iterabwoba aganire n’Abanye-Congo bagenzi be bo muri M23.

Nyuma yo gusuzugurirwa i Kinshasa iyi ntumwa yahise ikomereza mu Rwanda aho yabanje kubonana na Minisitiri w’ingabo ndetse nyuma akaza no guhura na Perezida Kagame muri Village urugwiro.

Ibyo byagaragaje ko u Rwanda rukomeje kwerekana ubushake n’umuhate mu kugira ngo ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo kirangire, dore ko leta ya Tshisekedi yo ihora igereka ibibazo byayo k’u Rwanda nyamara rwo rukomeza kwerekana diplomasi isobanutse n’ubushake rukirengagiza ibyo binyoma.

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ni umwe mu basanga amasezerano y’amahoro ya Luanda n’aya Nairobi ariyo nzira yarangiza ikibazo cy’umutekano muri Congo.

 Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading