Ibya Callixte Mbarushimana NTIBIRARANGIRA, interahamwe mugabanye akarindi!
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa ruherutse guhagarika by’agateganyo gukurikirana umujenosideri kabombo Mbarushimana Callixte, ariko interahamwe zihishe i Burayi ziri mu byishimo nk’aho uyu mujenosideri yagizwe umwere.
Ni mu gihe ihuriro ry’imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe mu Bufaransa bagezwa mu butabera (CPCR), ari na ryo ryari ryarareze Mbarushimana ryamaze kujuririra icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo iburanisha rye.
Ibyo bisobanuye ko igihe icyo ari cyo cyose uyu mujenosideri azisanga urubanza rwasubiye bubisi cyane ko hari n’ibimenyetso simusiga bimushinja umucamanza atari yarahaye agaciro.
Mu bari mu byishimo bidafite icyo bishingiyeho barangajwe imbere n’agatsiko k’intagondwa za FDU-Inkingi n’umumotsi wako Musabyimana Gaspard.
Aba baratinyuka bakanavuga ibinyoma byambaye ubusa ko ‘’Perezida Kagame yabeshyeye Mbarushimana bigafata ubusa.’’ Ni mu gihe nyamara bizwi neza ko Perezida Kagame nta kirego yigeze atanga kuri uyu mujenosideri.
Umujenosideri Mbarushimana yabaye umukozi w’ishami rya Loni rishinzwe iterambere (UNDP) mu 1992, yirukanwa mu 2001 ubwo yashinjwaga uruhare mu rupfu rw’Abatutsi 32 barimo abakozi b’iri shami.
Umugenzacyaha wa Loni wakoraga iperereza ku byaha by’intambara, Tony Greig, yagaragaje ko muri aba bantu bishwe, harimo babiri Mbarushimana yirasiye ubwe.
Greig yagaragaje kandi ko Mbarushimana yagize uruhare mu rupfu rw’uwitwaga Florence wari ushinzwe abakozi ba UNDP mu Rwanda, n’urw’abandi biganjemo abana b’Abatutsi bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 8 na 18.
Mbarushimana ni umwe Kandi mu bashinze umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, umutwe yanabereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
Interahamwe nizitonde kuko urubanza rw’uyu mujenosideri rutaratangira cyane ko nta n’ingingo afite umurengera.
Muvunyi Balthazar