Perezida Ndayishimiye uzwiho gukunda ‘mission’ byabuze urugero ntagisohoka igihugu kubera ubwoba bwo kutakigarukamo
Ubwoba ni bwinshi kuri Prezida Ndayishimiye Evariste agiye kumara amezi abiri adasohoka igihugu kubera ubwoba afite bwo kuba yagisohokamo agahita ahirikwa ku butegetsi.
Ni mu gihe hari amakuru yizewe ahamya ko bamwe mu basirikare bakomeye mu Burundi baryamiye amajanja aho bashaka kwikiza uyu munyagitugu kubera uburyo akomeje kubakandamiza ari na ko ahonyora uburenganzira bw’Abarundi bose muri rusange.
Iminsi 48 irashize Ndayishimiye adasohoka mu gihugu, dore ko ubwo aherutse kugenda byari tariki ya 2 Nzeri ubwo yari yitabiriye inama ihuza ibihugu bya Afurika n’ubushinwa yabereye i Beijing ku matariki 4 na 6 Nzeri 2024.
Ukwezi kwa Nzeri abakuru b’ibihugu ku Isi yose baba bahuze dore ko ari ko kubamo inteko rusange y’umuryango w’abibumbye aho bose bahurira i New York, Ndayishimiye nk’umuntu uzwiho gukunda ‘mission’ cyane dore ko we aba yibarira amafaranga ari bubone, ntiyigeze atirimuka mu gihugu cye.
Si aho gusa yasibye kuko n’inama y’ibihugu bivuga Igifaransa (Francophonie) iherutse kubera mu Bufaransa, uyu mutegetsi ntabwo yayitabiriye kandi igihugu cye ari umunyamuryango.
Ahubwo amakuru avuga ko nk’umuntu umaze iminsi akandamiza abasirikare ndetse anakomeje gukenesha igihugu ibintu bigaragarira buri wese, yaje kumenya amakuru ko umunsi azagerageza gutirimuka azahita ahirikwa ku butegetsi.
Ibyo byatumye Ndayishimiye ubwoba bumubana bwinshi, aho mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri, yatumije inama y’igitaraganya y’abasirikare bakomeye, kugira ngo yumve impumeko yabo gusa ntacyo byaje gutanga.
Bivugwa ko kandi ari nabwo yatangiye kwiyegereza abagore b’aba jenerali bakomeye aho mu nama mpuzamahanga y’abagore b’abayobozi yateguwe n’umugore we, Angeline Ndayubaha,yazanyemo ku ngufu abagore b’abajenerali bose kugira ngo yumve ko hari amakuru bamutangariza ariko nabyo byaranze.
Soma kandi: “Gen Neva” arasumbirijwe: Ingabo ze zishiriye muri Congo mu gihe abamurwanya bakomanga ku marembo ya Gitega
Muri iki gihe ingendo zose za Ndayishimiye zarahagaze aho zisigaye zitabirwa na Ministiri w’Intebe Gervias Ndirakobuca alias Ndakugarika, cyangwa MinisItiri w’Ububanyi n’Amahanga Albert Shingiro.
Inama iheruka Ndayishimiye yagombaga kwitabira ni iy’ibihugu bihurira mu muryango wa Afurika yo hagati nayo yahisemo koherezamo umugore we na ministiri w’intebe ubundi asigara yikingiranye mu nzu.
Si ukudasohoka igihugu gusa kuko Ndayishiimiye n’iyo agiye mu ntara atajya mu za kure ahubwo ajya muzegeranye n’umurwa mukuru.
Mugenzi Félix