E.U. yakuriye inzira ku murima Perezida Ndayishimiye wari uyitezeho inkunga y’amatora
Umuryango w’Ubumwe w’ibihugu by’u Burayi (EU) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2024, watangaje ko wongereye igihe cy’umwaka ibihano yafatiye u Burundi kugeza mu mwaka utaha wa 2025.
Ni mu gihe Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” yari amaze iminsi yinginga uyu muryango ngo igihugu cye gikurirweho ibihano cyane ko byagishegeshe aho ingaruka zigera no kuri ba rubanda rwa giseseka.
Ibi bihano bikaba byarafatiwe u Burundi kuva mu Ukwakira umwaka wa 2015 biturutse ku guhonyora uburenganzira bwa muntu, byakozwe n’ishyaka rya Ndayishimiye, CNDD-FDD, ari naryo riri ku butegetsi.
Muri uko guhonyora uburenganzira bwa muntu CNDD-FDD yishe abatavuga rumwe na yo batagira ingano, abandi ibafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe hari n’abo yamenesheje mu gihugu cyabo ubu bakaba barabaye impunzi mu bihugu bitandukanye.
Uku kongera ibi bihano kwakomye mu nkokora Ndayashimiye na Leta ye kuko bari biteze ko baramutse babikuriweho babona inkunga yo gutegura amatora y’abagize Inteko ishinga Amategeko ateganyijwe muri Gicurasi umwaka utaha.
Agahinda ni kose cyane ko u Burundi nk’igihugu gikennye cyane ndetse kinashonje cyane kurusha ibindi ku Isi, kidafite ubushobozi bwo kwitegurira amatora hatabonetse inkunga z’amahanga, dore ko aho bari biteze naho babateye utwatsi.
Soma kandi: Hamenyekanye ubutiriganya Ndayishimiye na CNDD-FDD bari gukoresha ngo bazibe amajwi mu matora ataha
EU kuva yafatira ibihano u Burundi wakomeje kwihanangiriza Leta ya Ndayishimiye ariko yanze kuva kw’izima, ibintu byatumye usibye uyu muryango n’izindi nkunga z’amahanga zigabanuka.
Kuri ubu igihugu kiri mu kangaratete kuko usibye amafaranga akenewe ngo amatora ategurwe, ubu igihugu cyugarijwe n’ubukene aho amadevise yabuze, ibikomoka kuri peteroli byo byabaye amateka, abaturage barashonje mbega ubukene buravuza ubuhuha.
Mugenzi Félix