CHOGM yongeye kuvugisha amangambure Ingabire Victoire
Ingabire Victoire – umuhezanguni wiyemeje kuba bangamwabo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2024 yumvikanye avumira ku gahera Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) ngo kubera ko wanze guha agaciro ubujajwa n’amatiku bye ku buyobozi bw’u Rwanda.
Byari mu kiganiro uyu mugore w’umugome mubi yakoreye ku muzindaro rutwitsi we wa YouTube, icyo kiganiro cyasembuwe n’inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) iri kubera mu mujyi wa Apia muri Samoa.
Nk’uko byagenze mu mwaka wa 2022 ubwo u Rwanda rwakiraga iyi nama – ibintu byabanjirijwe no kuba uyu muhezanguni yari yayiteze iminsi ndetse yerura ko atifuza ko u Rwanda ruyakira, n’ubundi uyu muhezanguni yashyuye mu mutwe; ibintu ahuza no kuba yishuka ko ari umunyapolitike bityo ngo amahanga akaba akwiye kumwumva.
Soma kandi: Urukundo Ingabire akunda gereza rwatumye ayitiranya na “CHOGM”!
Dore nk’ubu, Ingabire wiyeguriye amacakubiri n’iterabwoba yihandagaje ahamya ko commonwealth “nta cyo imaze” ndetse ko mu myaka ibiri Perezida Kagame yari amaze ayoboye uyu muryango “nta cyo byamariye Abanyarwanda”.
Mu by’ukuri uretse kuba umuhezanguni Ingabire yariyemeje kuba impumyi kandi afite amaso abiri akora neza, ntiyakabaye yihandagaza ngo avuge ayo mateshwa cyane ko inyungu zo kuba muri uyu muryango by’umwihariko muri manda ya Perezida Kagame zageze ku Banyarwanda ndetse zinahindura imibereho yabo.
Uyu mugore wiyemeje kuba mpemuke ndamuke akwiye gufungura amaso akareba imishinga y’iterambere yaje mu Rwanda mu nzego zinyuranye zirimo ishoramari, uburezi, kurengera ibidukikije, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ibindi kubera ko u Rwanda ari umunyamuryango wa Commonwealth.
Ubugambo, urwango n’amatiku Ingabire afitiye ubuyobozi bw’u Rwanda ntabwo biteze gukoma mu nkokora intambwe idasubira inyuma u Rwanda rukomeje gutera mu ruhando mpuzamahanga ari nako rugirirwa icyizere kubera ubuyobozi bwiza bwarwo burangajwe imbere na Perezida Kagame.
Ingabire nadashyira umupira hasi “depression” izamugira igishenjegeri kuko u Rwanda ntabwo ruteze gukura mu rujye kubera induru ye!
Ubwanditsi