25-05-2026

BBC “Gahuzamiryango” ikomeje kwerura ko ari umuzindaro wa FDLR

0

BBC Gahuzamiryango ariko ubu yahindutse Gatanyamiryango kubera umurongo yafashe wo kuba umuyoboro w’icengezamatwara y’interahamwe n’abatifuriza ineza u Rwanda muri rusange, yongeye kwerura ko ari ijwi ry’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ni nyuma y’uko kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2024 iki gitangazamakuru kivugira i London mu Bwongereza gisohoye inkuru irimo ibitekerezo by’uburozi bya FDLR aho cyatinyutse kwitwa uyu mutwe w’iterabwoba “ishyaka rya politike”.

Iyo nkuru ya BBC yatizaga umurindi ibyo kuba FDLR iherutse kwandikira Perezida wa Angola nk’umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo, isaba ko idakwiye gusenywa “kuko iharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda” ndetse isaba ko yafashwa “gushyikirana na Leta y’u Rwanda”.

N’ubwo ubusabe bwa FDLR ari amatakirangoyi, kubona ikinamakuru mpuzamahanga nka BBC cyifata cyikita FDLR “ishyaka” – inyito uyu mutwe w’iterabwoba na wo ukoresha ugamije kuyobya uburari ku byaha byawo, bishimangira uburyo iki gitangazamakuru cyahisemo kuba umuzinaro w’abatifuriza ineza u Rwanda.

Si ubwa mbere BBC (ishami ry’Ikirundi n’Ikinyarwanda) ikora ibintu nk’ibyo kuko n’ubundi iki gitangazamakuru mu mwaka wa 2014 cyafunzwe kumvikana mu Rwanda nyuma yo gutangaza icyegeranyo cyahakanaga kandi cyigapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gitangazamakuru kandi mu mwaka wa 2009 nabwo cyari cyahagaritswe gukorera mu Rwanda na none kubera gutangaza inkuru yumvikanishaga ko mu Rwanda “habaye jenoside ebyiri”.

Mu gushimangira umurongo mubi yafashe ku Rwanda, BBC Gatanyamiryango yiyemeje gukomeza kuvundereza uburozi bwayo mu Banyarwanda ibinyujije kuri murandasi aho

yakomeje kuba umuyoboro w’abatifurza ineza u Rwanda.

Abanyamakuru b’iki gitangazamakuru gitunzwe n’imisoro y’Abongereza akenshi iyo bashaka kuvugira interahamwe n’ibigarasha, bandika inkuru mu Kirundi mu rwego rwo kujijisha no kuyobya uburari.

BBC irabizi neza ko FDLR iri mu bihangayikishije akarere ndetse ko Umuryango w’Abibumbye (UN) wawushyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Soma kandi: BBC “Gatanyamiryango” yongeye gushimangira ko ari nyiramubande w’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Hari abanyamakuru bakomeye ba BBC gahuzamiryango n’abayikoreye bafite aho bahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abashinjwe icyo cyaha n’abandi bakorana bya hafi n’interahamwe ndetse n’abajenosideri; ni muri urwo rwego BBC ihora iri ku ruhande rw’abatifuriza ineza u Rwanda muri rusange.

Leta y’u Rwanda ntiteze na rimwe kugirana ibiganiro na FDLR, dore ko yayisabye kenshi gushyira intwaro hasi igataha ku neza – ibihumbi bya bamwe mu barwanyi ba FDLR bamaze gufata icyemezo cyo gutaha bava mu mashyamba ya Congo.

Abatashye bashyirwa mu buzima busanzwe, abandi basigaye banze gushyira intwaro hasi ahubwo bakomeje gukorana na leta ya Tshisekedi mu gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading