U Bufaransa: Umujenosideri Hategekimana Philippe akomeje kurashya imigeri imbere y’ubutabera, gusa niyiyakire kuko ibye byararangiye!
Umujenosideri Hategekimana Philippe wamaze imyaka myinshi yihishe akaza gufatwa n’inzego z’ubutabera z’u Bufaransa, nyuma yo gukatirwa igifungo cya burundu mu mwaka wa 2023 ubu noneho akomeje guhanyanyaza ajurira ariko ibyo nta cyo biteze kumugezaho kuko u Bufaransa bwiyemeje gukanira abajenosideri urubakwiye.
Ubwo yaburanishwaga muri kamena 2023 yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu – ibi byaha akaba yarabikoreye muri Nyanza ho mu ntara y’amajyepfo, agace yakoreyemo ubwo yari umusirikare.
Ubwo yakatirwaga igifungo cya burundu n’urukiko rwa rubanda rw’i Paris, yari yahamwe n’ibyaha by’ubwicanyi bwakorewe abatutsi i Nyanza, Nyabubare, Nyamure, Ntyazo ariko ku buryo bw’umwihariko akaba yaragize uruhare mu kuyobora abajandarume bicaga Abatutsi kuri za bariyeri kuri ISAR Songa.
Kimwe mu byaha bishimangira uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyanza harimo no kwica burugumesitiri Nyagasaza Narcisse.
Mu mwaka ushize ubwo iyi nkoramaraso yakatirwaga, abajenosideri babuze ayo bacira n’ayo bamira, kuri iyi ncuro noneho nihatangazwa umwanzuro w’urukiko ubanza bamwe mu bajenosideri bashobora guhita biyahura kuko u Bufaransa bwamaze kwerura ko izi nkoramaraso zikwiye gukanirwa uruzikwiye.
Uru rubanza ni urucabana kuko ukurikije agaciro urukiko ruha abatangabuhamya bashinjura Hategekimana Philippe bigaragaza ko umwanzuro w’urukiko uzatangazwa ku itariki ya 20 z’ukwezi gutha uzaba ari inkuru y’incamugongo ku dutsiko tw’abajenosideri.
Uyu mujenosideri yatawe muri yombi mu mwaka w’2018 mu gihugu cya Cameroun yoherezwa kuburanira mu Bufaransa.
Ibikomeje kuba ku dutsiko tw’abajenosideri, interahamwe ndetse n’abandi bose bapfobya bakanahakana jenoside yakorewe abatutsi ni gihamya ko Perezida Emmanuel Macron agikomeye ku magambo yatangarije i Kigali mu mwaka wa 2021.
Icyo gihe Macron yakuriye inzira ku murima interahamwe n’abajenosideri yerura ko igihugu cye kidashobora gukomeza guha ubuturo abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Ndayambaje Marc