25-05-2026

Ikigarasha JP Turayishimye ateze amakiriro i Kinshasa kandi na bo batabasha kwikura ku yo baneye!

0

Turayishimiye Jean Paul wahoze ari rwesamadongo akaba n’umurinzi w’ikihebe Kayumba Nyamwasa n’abana be, ariko nyuma akigira “umunyapolitike” akomeje gucinya inkoro ku butegetsi bwa Congo nyuma y’uko buteshagujwe bukavuga ko bushaka kuvanaho ubuyobozi bw’u Rwanda.

Nk’urugero, ikigarasha Turayishimye umaze igihe abundabunda muri Leta zunze ubumwe za Amerika aherutse kumvikana ku muzindaro wa YouTube asanzwe akoresha ngo abone icyo ashyira ku munwa cyane ko nta kindi afite kimutunga, aramya ubutegetsi bwa Congo.

Byari mu kiganiro umuhezanguni Turayishimye yahuriyemo n’inkotsa Tabitha Gwiza basangiye icengezamatwara, aho mu mahomvu menshi hari aho yagize ati: “…Tshisekedi akwiye kugira icyo akora mu maguru mashya maze akarenganura Abanye-Congo n’Abanyarwanda bakomeje kurengana.”

Uyu muhezanguni aravuga ibi mu gihe nyamara yari amaze iminsi yikomanga mu gatuza ko ari “ku rugamba” rugamije gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi.

Amagambo ya Turayishimye ashimagiza Tshisekedi ashimangira neza ko we yamaze kubona ko ibyo atekereza bidashoboka bityo akaba yiringiye ibitangaza bizaturuka i Kinshasa.

Gusa aho ni ukwizera ibidashoboka cyane ko Tshisekedi we ubwe yananiwe gushyira ibintu mu buryo mu gihugu cye ndetse ananirwa no gusubiza inyuma inyeshyamba z’Abanye-Congo zibumbiye muri M23 zimurwanya.

Soma kandi: Ikigarasha JP Turayishimye ageze aho arota ku manywa y’ihangu, akitiranya inzozi ze n’ibonekerwa

Ikigarasha Turayishimye yabaye umupagasi w’ikihebe Kayumba Nyamwasa kuva 1994, ninawe wagiye amufasha mu bikorwa byo guhuguza abaturage ubutaka mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Nyagatare, ndetse no gutera ubwoba bamwe mu bacuruzi kugira ngo bamuhe imigabane mu bucuruzi bwabo.

Uyu ni umuco wabakurikiranye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC aho bombi baje gushwana bapfuye indonke bakuraga muri bagenzi babo maze Turayishimye ayabangira ingata ajya gushinga ikiryabarezi cye yise ARC-Urunana ngo akomerezemo ubwo bwambuzi bwe.

Kuba ikigarasha Turayishimye akomeje guhakirizwa kuri buri wese ugaragaje akayihayiho ko kugirira nabi u Rwanda, ntawe bikwiye gutangaza, cyane ko uyu mugabo n’ubundi yavuye mu Rwanda ahunga ubutabera kubera ibyaha birimo n’ibyo kugambanira igihugu.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading