Gen “Neva” w’u Burundi yafunguye hafi kimwe cya kabiri cy’abanyururu bo mu gihugu kugira ngo bazamutore
Perezida w’u Burundi, Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva”, yafashe icyemezo cyo kurekura imfungwa n’abagororwa 5442 bahwanye na 41% by’abafungiye hirya no hino muri icyo gihugu.
Ni icyemezo uyu munyagitugu yafashe mu gihe by’umwihariko igihugu cye cyitegura amatora y’abagize inteko ishinga amategeko n’ay’abajyanama ba za komini – aba akaba bafatiye runini ubutegetsi bwe.
Amakuru MY25OTV ikura ahizewe mu Burundi ashimangira ko mu gufungura bariya banyururu, Ndayishimiye yibanze kuri badafite epfo na ruguru bari baramaze kwiheba, aho yabikoze kugira ngo azabashe kubafatirana ubundi batore CNDD FDD n’abambari bayo kugira ngo akomeze agume ku butegetsi.
Ndayishimiye azi neza ko Abarundi batamushaka we n’ishyaka rye kuko ari bo bari inyuma y’ibibazo uruhuri byugarije ubuzima bwabo byiganjemo ubukene bunuma, kubura ibyagombwa by’ibanze mu buzima n’ubwicanyi bwa hato na hato bukorwa n’igisirikare, igipolisi n’urubyiruko rwo mu ishyaka rye rwitwara nk’abari interahamwe mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ruzwi nk’imbonerakure.
Soma kandi: Hamenyekanye ubutiriganya Ndayishimiye na CNDD-FDD bari gukoresha ngo bazibe amajwi mu matora ataha
Aba bagororwa barekuwe mu gihe imiryango y’abasirikari b’Abarundi ihora mu kiliyo kubera abo mu miryango yabo Ndayishimiye yakuye mu mabohero mu kwezi kwa kanama uyu mwaka yarangiza agahita abohereza muri Congo bakagwa mu ntambara bamwe ndetse bakaba barerekanywe na M23 ko yamaze kubafata mpiri ku rugamba, ibi bikaba byongera gushimangira ko Gen Neva icyo ashyize imbere ari inyungu ze bwite kuruta icyafasha u Burundi kuva mu mwobo w’ubukene yabushoyemo.
Ndayambaje Marc