Akanyafu E.U yakubise CNDD-FDD ya Gen “Neva” byari ugutokora ifuku
Mu mwaka wa 2015 Umuryango Ubumwe bw’u Burayi (EU) wafatiye ibihano bitandukanye ubutegetsi bw’u Burundi byazahaje by’umwihariko ubukungu bw’icyo gihugu, gusa igitangaje ni uko magingo aya ubwo butegetsi bukomeje ibyaha birimo guhonyora uburenganzira bwa muntu n’ibindi byari byatumye bufatirwa ibihano.
Ubutegetsi bwa Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” nk’ukuriye CNDD-FDD buratakataje mu kuyoboresha Abarundi inkoni y’icyuma; ibintu byafashe indi ntera muri iki gihe igihugu cyiri mu myiteguro y’amatora azaba umwaka utaha y’abagize inteko ishinga amategeko n’y’abajyanama ba za komini.
Kubera ko Ndayishimiye azi neza ko Abarundi batamwifuza na CNDD-FDD ye, yahisemo gukoresha igisirikare, igipolisi n’urubyiruko rwo mu ishyaka rye ruzwi nk’imbonerakure mu guhatira abaturage kwiyandikisha kuri Lisite y’itora kugira ngo azabashe kubahatira kumutora aho utabikoze akorerwa iyicarubozo ku manywa y’ihangu.
Soma kandi: Ndayishimiye yagaruye ubukoloni mu Burundi, abaturage abagira abacakara!
Iyi myitwarire ya Ndayishimiye n’ishyaka rye yatumye Umuryango Ubumwe bw’u Burayi wongera umwaka ku gihe ibihano wafatiye u Burundi byagomba kurangira aho ubu bizarangira mu mwaka utaha wa 2025.
Abasesenguzi ku bibera mu Burundi by’umwihariko Sosiyete Sivile y’icyo gihugu, bahuriza ku kuvuga ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bukomeje kwitwara nk’aho biriya bihano nta cyo bubibwiye mu gihe nyamara byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’igihugu aho magingo aya u Burundi ari cyo gihugu cya mbere gikennye ku Isi.
Zimwe mu ngaruka za biriya bihano harimo kuba ubu ibikomoka kuri peterori byahindutse kibonumwe, idorali rirabura burundu, mu gihe ibiciro by’ibiribwa bw’ibanze nk’umuceri, isukari n’ibindi ubu bidapfa kwigonderwa n’ubonetse wese.
Nta gushidikanya ko Abarundi bari mu bantu ba mbere bafite agahinda gakabije ku Isi aho ubwabo badasiba gushimangira ko bari ku ngoyi y’ubukene n’ububabare kubera ubutegetsi bw’igitugu bwa Ndayishimiye.
Biraro Ernest