25-05-2026

Abanyururu Ndayishimiye aherutse gufungura batangiye imyitozo ya gisirikare ibategura kujya kurwanira inyungu ze muri Congo

0

Amakuru yizewe aturuka i Burundi arahamya ko benshi mu banyururu Perezida w’icyo gihugu Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” aherutse gufungura batangiye imyitozo ya gisirikare kugira ngo bahorezwe kwifatanya n’ingabo za Congo kwica Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ni imyitozo “igomba kumara igihe gito gishoboka kuko bari gutozwa gusa uko imbunda ikoreshwa” nk’uko amasoko y’amakuru ya MY250TV mu nzego zishinzwe umutekano mu Burundi abihamya.

Abaduhaye amakuru bahamya ko iyi myitozo iri kubera mu bigo bya gisirikare hirya no hino mu gihugu, mu batozwa hakaba harimo n’urubyiruko rushamikiye kw’ishyaka rya Ndayishimiye (CNDD FDD) ruzwi nk’imbonerakure.

Soma kandi: Gen “Neva” w’u Burundi mu gushakisha abandi “basirikare” bo gupfira muri Congo ku nyungu ze bwite

Kuva mu mpera z’umwaka ushize Perezida Ndayishimiye ari kohereza mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ingabo z’igihugu cye hamwe n’imbonerakure kujya gufasha ubutegetsi bwa Tshisekedi gukora Jenoside yibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ni ibintu bikorwa Tshisekedi na Ndayishimiye bihishe inyuma yo kurwanya inyeshyamba z’Abanye-Congo za M23, akazi Ndayishimiye akora bucanshuro akavanamo agatubutse dore ko buri musirikare cyangwa imbonerakure yohereje amwinjiriza amadorali ya Amerika 5000 ku kwezi.

Bisanzwe bizwi neza ko Ndayishimiye nta cyiza yigeze ageza ku Barundi kuva yafata ubutegetsi, aho ubu igihugu cyugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo birimo ubukene, ibura ry’ibikomoka kuri peterori, ibura ry’amadovize mu gihugu, ibura ry’amazi, ibura ry’isukari n’ibindi.

Nta kabi uyu Ndayishimiye na CNDD-FDD ye bateretse Abarundi, harageze ko baharanira uburenganzira bwabo amazi atararenga inkombe.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading