Inzererezi JP Turayishimye yeruye ko ntaho ataniye n’interahamwe, ashimangira ubugome ndengakamere bwamwokamye
Jean Paul Turayishimye umaze igihe abuyera muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yo guca mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda, yababaje benshi ku mbuga nkoranyambaga ubwo yifataga agashinyagurira uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uherutse kwicwa urw’agashinyaguro i Rukumberi mu Karere ka Ngoma.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo 2024 ni bwo ikigarasha Turayishimye yumvikanye ku muzindaro rutwitsi we wa YouTube asakuza ivata ryaje aho yumvikanishaga ko Leta y’u Rwanda “ikwiye kubazwa” urupfu rwa nyakwigendera Nduwamungu Pauline wishwe aciwe umutwe.
Ni mu gihe nyamara inzego zishinzwe umutekano zamaze guta muri yombi uwitwa Nziza, mwene Ntihabose Theogene, wiyemerera kuba ari we wishe urw’agashinyaguro nyakwigendera.
Turayishimye wihebeye amacakubiri akomeza ashaka gutagatifuza uwiyemerera kwica nyakwigendera kuko ngo akiri muto; ibintu avuga yirengagije ko urubyiruko rwiganje mu bagize uruhare muri Jenoside, gusa imvugo z’iyi nyangabirama zihishura ubugome bw’indengakamere bwamwokamye.
Ikindi gishimangira ubuhezanguni n’ubugome bw’ikigarasha Turayishimye ni uburo adasiba kucinya inkoro ku mutwe w’abajenosideri wa FDLR n’abawushyigikiye bose.
Abasesenguzi bahuriza ku kuvuga ko imyitwarire ya Turayishimye (warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi) ntaho itaniye n’iy’interahamwe zayigizemo uruhare zitaragezwa imbere y’ubutabera aho ubu zihishe hirya no hino ku Isi, cyane ko ari zo zishyashyariza ibibazo abarokotse Jenoside bahura nabyo mu rwego rwo kubakina ku mubyimba.
Turayishimye wiyemeje kuba umuteruzi w’ibibindi w’interahamwe n’abajenosideri akwiye kumenya ko amateka y’u Rwanda yanditswe mu maraso adateze gusibwa n’ibinyoma akwiza ku mbuga nkoranyambaga!
Biraro Ernest