U Rwanda ntiruzigera rudebekera ibyihebe n’amabandi, RNC nisubize amerwe mu isaho!
Abambari mbarwa umutwe w’iterabwobawa RNC usigaranye bongeye kugaragaza ko nta neza bifuriza u Rwanda nyuma y’uko bifashe bakamara hafi amasaha atatu ku mbuga nkoranyambaga mu kiganiro cyari kigamije gutesha agaciro imbaraga ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyize mu guhashya ubujura, urugumo n’indi migirire idakwiye mu Banyarwanda.
Muri icyo kiganiro inkotsa Chantal Mutega n’ikigarasha cyitwa Mbaduko, bumvikanye mu bihuha bigamije guca igikuba mu Banyarwanda binyuze mu nkuru mbimpano kukigo cyakira by’igihe gito inzererezi n’abandi bantu bafite imyitwarire ibangamiye umuryango nyarwanda kizwi nko ‘Kwa Kabuga’.
Uretse ubuhezanguni bwasaritse RNC aho yifuza ko u Rwanda rwagwiza ibyihebe byinshi, ubundi ukuri kw’ibibera muri kiriya kigo ni ukuhafungira by’agateganyo inzererezi, ababaswe n’ibiyobyabwenge, abajura, abafite imyitwarire idahwitse n’abakora ubucuruzi butemewe.
Kuba abamotsi b’umutwe w’iterabwoba ugizwe n’ibyihebe bihora bicura imigambi mibisha yo guhungabanya u Rwanda bicara bakavuga ivata rikaza, ni ikimenyetso cy’uko babuze icyo banenga u Rwanda aka ya mvugo y’uko ubuze icyo anenga imbyeyi yibasira icebev ryayo.
Ni mu gihe Abanyarwanda b’ingeri zose bamaze kwereka uyu mutwe w’iterabwoba ko badateze kuwujya inyuma kuko utabifuriza icyiza ahubwo ari wo mwanzi wa mbere w’u Rwanda kuko uhora wifuza kurusubiza inyuma no gusenya ibyiza rumaze kugeraho.
Soma kandi:Imyaka abamotsi ba RNC, ARC… bamaze kuri YouTube babeshya abanyarwanda yabagejeje kuki?
Umutwe w’iterabwobawa RNC ukwiye kumenya ko guhora usiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda bidakuraho ko u Rwanda rutekanye kandi Abanyarwanda banyuzwe n’uko bayobowe kuko bafite icyizere cy’ejo hazaza bitewe n’uko ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame buhora bwiteguye kuburizamo imigambi igamije kudurumbanya igihugu.
Ndayambaje Marc