Rubunzamurizo Kambanda wa RNC umutima nturi mu gitereko!
Umusambanyi ruharwa akaba n’umwe mu bamotsi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC, Charles Kambanda, yumvikanye yadagazwe mu bwoba bwinshi agaragaza ko adatekanye kubera ko ashobora kwisanga muri za miliyoni z’abantu baba muri Amerika binyuranyije n’amategeko Perezida Donald Trump azirukana.
Kambanda wamenyekanye kubera icyaha cy’ubugome cyo gusambanya abana yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda aho abenshi yabateye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, yavugiye biriya mu kiganiro aherutse guha umuzindaro wa YouTube w’ikigarasha mugenzi we, Jean Paul Turayishimye.
Umunyarwanda yabivuze neza ko ‘nta mahoro y’umunyabyaha’, kuko na Kambanda yagaragaje ko kuva Donald Trump yatorerwa kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika – igihugu uyu rubunzamurizo amaze iminsi abundabundamo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, atagisinzira ngo abone ibitotsi!
Nk’uko byumvikanye mu mvugo z’umuhezanguni Kambanda, ikimuteye ubwoba ni politike ya Trump yo kongera kugira Amerika igihange aho by’umwihariko kwirukana abantu bose bari muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko (harimo na Kambanda ubwe) biri mu byo azahita akora namara kurahira.
Igishengura Kambanda kurushaho ni amakuru avuga ko bamwe mu bazirukanwa muri Amerika bashobora koherezwa mu Rwanda kuko rwagaragaje ko ruhora rutegeye amaboko abatagira kivurira bakunze kwinjira mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi mu buryo butubahirije amategeko.
Soma kandi: Rubunzamurizo’ Kambanda wa RNC yongeye gushimangira ko yokamwe n’ubujiji
Uko byagenda kose mu gihe Perezida Trump yaba ashyize mu bikorwa imigabo n’imigambi ye yo kwirukana abari mu gihugu cye batabyemerewe, uyu Kambanda ndetse n’ikigarasha Turayishimye ntabwo basigara cyane ko banihariye kuba ari abanyabyaha ruharwa batorotse ubutabera bw’u Rwanda.
Izi nyangabirama zikwiye kumenya ko nta kure habaho akaboko k’ubutabera katagera, bityo ko isaha n’isaha bashobora kwisanga mu Rwanda bisobanura ku byaha bakoreye umuryango Nyarwanda.
Biraro Ernest